Iremezo

Abanye-Congo basabye bagenzi babo gufata neza Abavuga Ikinyarwanda muri RDC

Abanye-Congo bakorera imirimo yabo mu Rwanda, bakomeje gusaba bagenzi babo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukunda Abanyarwanda bari muri iki gihugu bakabafata nk’abavandimwe, nk’uko na bo bafatwa mu Rwagasabo.

abaturage bakwiye gukomeza umubano w’ubuvandimwe bafitanye, ibyo guhemukira Abavuga Ikinyarwanda muri RDC bigahagarara.

Bamwe mu baganiriye na RBA batangaje ko mu Rwanda babayeho neza bityo Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda baba muri RDC bakwiriye gufatwa neza.

Umucuruzi w’amadarubibndi Saidi Vianney umaze imyaka 27 mu Rwanda akaba ari na we watangije izina ’Kazi ni Kazi’ mu Mujyi wa Kigali, avuga ko nta gihugu kimuryohera nko kuba ari mu Rwanda.

Ati “Ukumva ngo hari Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, sinumva ko ari ikosa kuko ni uburenganzira bw’umuntu kuvuga ururimi ushaka. Ikibazo ni imyumvire, abantu ntibumva ibintu kimwe.”

“Ntabwo uzaterura RDC ngo uyishyire kure y’u Rwanda, ntabwo uzabikora utyo na none ku Rwanda ni ibihugu bizahora bihana imbibi. Ibitagenda umuti wabyo ni ukubikemura”

Ibi abihuza na Makamba Mwalwa ukora umwuga wo gucuranga mu tubyiniro, we asaba Imana ngo ibibazo biri muri RDC birangire ibintu bisubire uko byahoze.

Ati “Sinzi aho byapfiriye, Imana izadufasha bicemo, Leta zombi zumvikane zicare zibirangize. RDC nifate ababa muri iki gihugu nk’uko natwe Abanyarwanda badufata. Hano mu Rwanda tumeze neza na bo hariya bagomba kubaho bameze neza.”

Lukongo Londo Jean Baptiste ufite igaraje mu Mujyi wa Kigali, avuga ko umutekano we awizera iyo ari mu Rwanda akemeza ko n’abo muri RDC bagakwiriye kubigenza batyo.

Ati “Nibakunde Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda nk’abavandimwe babo. Twe hano n’ubwo turi mu gihugu cy’amahanga ariko dufatwa neza, n’Abanye-Congo bagomba gufata Abanyarwanda neza.”

Aba baturage bo muri RDC bavuga ibi mu gihe n’Umuryango w’Abanye-Congo baba mu Rwanda washimye uko ukomeje kubanirwa na bagenzi babo muri iki gihugu.

Ni ubutumwa batanze mu gihe hakomeje umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC ndetse icyo gihugu giheruka kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega ndetse kinahamagaza Chargé d’Affaires wacyo i Kigali.

Mu butumwa bwasinyweho n’Umuyobozi wa Diaspora y’Abanye-Congo baba mu Rwanda, Dr Awazi Raymond, yavuze ko bashima Abanyarwanda ko “bitandukanye n’ubuzima Umuryango w’Abanyarwanda ubayemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kutubanira neza.”

Uyu muryango uzwi nka DCR-ONG, watangaje ko uhangayikishijwe n’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya RDC n’u Rwanda.

Mu butumwa bwabo wasabye “abayobozi b’ibihugu byombi gukora ibishoboka mu kuwuhosha mu nyungu z’ikirenga z’abaturage.”

Dr Awazi yakomeje ati “Bityo, Umuryango w’Abanye-Congo baba mu Rwanda urasaba Abanye-Congo n’Abanyarwanda bose guca ukubiri n’ibihugabanya umutekano w’ibihugu byombi, bagakomeza inzira y’ubuvandimwe nyabwo bushingiye kuri kamere dusangiye nk’Abanyafurika, bagashyira imbere ibiganiro n’icyizere hagati yabo, mu nyungu za bose.”

Umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda wongeye gututumba ubwo imirwano hagati y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’Umutwe wa M23 yubuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Gace ka Rutshuru.

Ni imirwano yubuye mu gihe gihe M23 yashinjaga Leta ya RDC kwirengagiza amasezerano y’amahoro bagiranye no gukomeza gutoteza abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu.

U Rwanda rwashyizwe mu majwi ko ari rwo rubiri inyuma aho abayobozi ba RDC barangajwe imbere na Perezida Tshisekedi bavuga ko M23 irimo “gufashwa n’u Rwanda’’ ruyiha abasirikare n’ibikoresho, ibirego u Rwanda rudahwema kuvuga ko ari ibinyoma.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *