Iremezo

Abanyonzi barasaba gushakirwa ubundi buryo bwo kwirinda COVID19 kuko ingofero n’agapfukamunwa bituma bahera umwuka

 Abanyonzi barasaba gushakirwa ubundi buryo bwo kwirinda COVID19 kuko ingofero n’agapfukamunwa bituma bahera umwuka

Hari abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare bavuga ko mu gihe batwaye amagare, bambaye udupfukamunwa na kasike bituma batabasha Guhumeka, bakifuza ko leta yashaka Izindi ngamba kuri bo. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko nta yandi mahitamo ahari ahubwo ko bakwiye kubahiriza Ibyo basabwe byose.

Mu byemezo by’inama y’abaminisitiri iheruka, hemejwe ko abanyonzi bakomorewe gukora ariko bakambara agapfukamunwa ndetse bakanambara ingofero zirinda umutwe (casque) ku girango birinde icyorezo cya coronavirus.
Baravuga ko bishimira kuba barasubijwe mu kazi nyuma y’igihe kinini badakora ariko ngo bafite ikibazo cy’uko babura umwuka iyo batwaye abagenzi cyangwa imitwaro kuko baba bananiza ibihaha.

Bagize bati: “Iyo ntwaye igare nkambara agapfukamunwa na kasike birambangamira, guhumeka ntibyoroshye uzamura umwuka bikanga kuko uba utwaye ibiremereye kandi bigusaba guhumeka cyane ngo ubone imbaraga.”

Undi ati: “Gutwara igare ukazamuka wambaye agapfukamunwa na kasike ntabwo byoroshye, urazamuka umwuka ukaguherana pe, bakwiye gushaka ukundi babigenza tugakora ariko tudanahera umwuka, uziko bishobora no kuzatwica? Mutuvuganire pe.”

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko gutwara igare ugapfuka umunwa bibangamira ubuzima bwa muntu kuko utwaye aba akeneye umwuka mwinshi ariko Minisitiri w’ubuzima Dr. Ngamije Daniel nanone mukiganiro n’itangazamakuru ku kureba aho u Rwanda rugeze mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyabaye tarikiya 2 Ukwakira 2020, yavuze ko ikigambiriwe kurusha ibindi ari ukwirinda kwandura cyangwa kwanduza COVID-19.

“Ni byo koko iyo umuntu akoresha ingufu anyonga igare aba akeneye guhumeka neza kugira ngo abashe kubona ingufu zo gukora ako kazi. Ariko uburyo indwara ya COVID-19 yandura na byo twarabyigishijwe, ni amatembabuzi ava mu myanya y’ubuhumekero mu kanwa, iyo atarukiye ku wundi muntu, cyangwa se akoze aho ayo matembabuzi y’umuntu wanduye yaguye ahita yandura”.

Nubwo abanyonzi basabwa kwambara ingofero zabugenewe, banagaragaza ko zihenze cyane kuko imwe byibura ishobora kugura ibiumbi 20 ariko ngo no kubona aho bayigura biracyari ihurizo kuburyo hari abahitamo kwambara izagenewe abafundi.
Gusa ngo minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ubutegetsi bw’igihugu, ziri gukorana n’amashyirahamwe y’abanyonzi hirya no hino mu gihugu, kugira ngo haboneke ingofero zabugenewe z’abanyonzi.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *