Iremezo

Abapolisi 160 nibo bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ugushyingo 2020, itsinda ry’abapolisi 160 rigizwe n’umubare munini w’abagore bayobowe na Senior Superintendent Jeannette Masozera bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Mbere y’uko bahaguruka babanje gupimwa icyorezo cya COVID19, bashyirwa mu kato k’iminsi 14 ndetse bahawe impanuro yo kuzitwara neza mu butumwa bagiyemo.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yasabye abapolisi bagiye kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kuzarangwa n’indangagaciro z’u Rwanda, kubahana ndetse no kuzakora neza akazi bazaba bashinzwe kandi kinyamwuga.

Bagiye gusimbura abamazeyo umwaka umwe urenga nabo bari bugere i Kigali bavuye muri Sudani y’Epfo uyu munsi bayobowe na SSP Jackline Urujeni.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *