Iremezo

abapolisi 176 bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ubwo yaganirizaga aba bapolisi 176 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, hari hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Buri mupolisi yari yambaye agapfukamunwa, hari intera ya metero hagati y’umupolisi n’undi ndetse bari babanje gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune. Aba bapolisi kandi mu gihe cy’iminsi 14 bari bamaze muri PTS-Gishari bapimwe icyorezo cya COVID-19 buri mupolisi ahabwa icyemezo cy’uko ari muzima (Certificate) gitangwa n’inzego z’ubuzima z’u Rwanda.

Mu mpanuro za IGP Dan Munyuza, yasabye abapolisi bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kuzubaha umuco n’imigenzo y’abaturage b’Igihugu cya Sudani y’Epfo bagiyemo.

Ati “Bariya bantu hari umuco wabo n’imigenzo ibaranga bitandukanye n’ibyanyu, igihe hari ibyo mubonye muzirinde kubaseka cyangwa ngo mubinube. Muzabarekere umuco wabo ariko namwe mukomeze uwanyu.”

IGP Munyuza yakanguriye abapolisi kuzarangwa n’ubutwari busanzwe buranga abanyarwanda, nihagira umwanzi ubasagarira bazirwaneho kandi bashyize hamwe.

Aba bapolisi 176 bagiye bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Carlos Kabayiza. Bahaguruka ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira. Bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamazeyo umwaka urenga kubera icyorezo cya COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *