Iremezo

Abashinze RTLM, kwamamaza Kangura na Hutu Power: Kalisa wabaye Umudepite yerekanye uruhare rwa Electrogaz muri Jenoside

 Abashinze RTLM, kwamamaza Kangura na Hutu Power: Kalisa wabaye Umudepite yerekanye uruhare rwa Electrogaz muri Jenoside

Kugeza uyu munsi, abahoze ari abakozi ba Electrogaz bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni 176, icyakora Kalisa Evariste (wabaye Umudepite) wakoze muri iki kigo imyaka 20 irenga akavuga ko abarenga 200 ndetse 99% bikekwa ko bishwe bazira uko bavutse.

Ubwo Ikigo Gishinzwe Amazi n’Isukura, WASAC Group n’Igishinzwe Ingufu, REG byibukaga abo bakozi ba, Kalisa yagaragaje uburyo iki kigo cyari indiri y’abamunzwe n’amacakubiri ku buryo Umututsi yatotezwaga uko bwije n’uko bukeye.

Yihereyeho, Kalisa watangiye gukora muri Electrogaz mu 1980, yamaze imyaka igera ku 10 kugera mu 1990 ubwo FPR-Inkotanyi yari itangiye urugamba rwo kubohora igihugu, afungwa mu bitwaga ibyitso amara muri gereza amezi atandatu, asohotse bamwirukana ku kazi.

Nyuma mu gihe cy’amashyaka menshi yabayeho ku bw’igitutu FPR-Inkotanyi yotsaga ubutegetsi bwa Habyarimana, bigatuma hafungurwa abitwaga ibyitso benshi, Abatutsi batangiye kubona ubwinyagamburiro.

Ati “Dutangiye kubona ubwinyagamburiro tujya mu mashyaka, ndetse mboneraho n’umwanya wo kurega ko narenganye, urukiko rubona ndi mu kuri, bansubiza mu kazi ariko nubwo nari ngashoboye, bakanyima inshingano, bya bindi ubona batagushaka.”

Mu 1992 umwuka mubi wakomeje gututumba muri icyo kigo cyari gishinzwe ibijyanye n’amashanyarazi n’amazi, ndetse abayobozi bacyo bijandika mu bikorwa by’ivangura n’ibyo gukomeza umugambi wo kumaraho Abatutsi karahava.

Abo barimo uwari Umuyobozi Mukuru wa Electrogaz witwaga Munyanganizi Donath, wari mu bashinze Radio Télévision Libre des Mille Collines, yari ifitwemo imigabane n’abakomeye nka Habyarimana, Kabuga Félicien n’abandi bacurabwenge ba jenoside.

Ati “Na we yari umwe mu banyamigabane ba radio rutwitsi yakoraga icengezamatwara yo kwangisha no kwicisha Abatutsi. Uwo yari mu Ishyaka rya CDR, abayobozi b’amashami ari aba-CDR, ubushobozi bwa Electrogaz bugakoreshwa mu gushyigikira MRND na CDR mu bikorwa byo gucurira umugambi mubisha Abatutsi, umva na we icyo kigo wumve uko Umututsi yari abayeho.”

Uyu musaza agaragaza ko imododka z’iki kigo zirirwaga zitunda abayobozi n’Interahamwe bajya/bava muri mitingi zo kwiga uburyo Abatutsi bazicwa, inama zakorerwaga mu biro, bikarengaho ugasanga mu biro ibinyamakuru bya Kangura na byo bimanitse aho ari hose.

Ati “Ntibanatinyaga kukubwira ko bazakwica. Nkanjye hari uwo twitaga Sadam yambwiraga ngo azanyica, mbigira imikino nyuma haza gusangwa inkota mu kabati ke. Icyakora nkanjye wabaye icyitso, ngafungwa badufata nabi numvaga icyaza cyose nagombaga kucyirengera, ariko ntabwo nari nzi ko bazica n’abanyantege nke.”

Uretse uwo muyobozi mukuru, Kalisa yagarutse ku mugabo wari umucuruzi ukomeye waturukaga mu Nduga witwaga Karamira Froduald bafunganywe mu byitso, bazira kutumvira amabi y’ubutegetsi bwariho.

Icyakora kuko yari afite iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi harimo n’ibikoresho bifasha kugeza amazi ku baturage na we yarahindutse yigarama Abatutsi, kubw’ibishukisho bamuhaye.

Ibyo bikoresho yajyanaga muri Electogaz bakamuha akayabo k’amafaranga, byaje kumuhindura, ashinga MDR Hutu Power, Karamira wari muri MDR irwanya Habyarimana “ajya muri MDR ishyigikiye Habyarimana anashinga Hutu Power.”

Ati “Yagiye kuri sitade y’i Nyamirambo agaragaza ko Abahutu bafite ubushobozi (power) bagomba kuzamara Abatutsi. Uwo ni wa wundi twari twarafunganywe mu byitso, yari yariyemeje guhangana na leta y’abicanyi, ariko kuko Electrogaz yamuyobeje yijandika bikorwa byo kwanga Abatutsi.”

Uretse Karamira, Kalisa agaragaza n’uwitwaga Mugenzi Justin wabarizwaga muri PL, ishyaka riharanira ukwishyira ukwizana ariko mu gice cyafatwaga nk’icy’abahezanguni, wahinduye umurongo ku bwa Electrogaz akijandika mu kwanga Abatutsi.

Ati “Uyu Mugenzi yari afite uruganda rwakoraga amatiyo y’amazi rwari rwarahombye, ariko muri Electrogaz bamuha isoko ryo kubigemura. Uyu warwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana na we arahindura ajya muri Minisiteri y’ubucuruzi, na we ashyiraho Hutu Power.”

Kalisa avuga ko ibyo guhindura intekerezo z’abanyapolitiki, gushinga ibitangazamakuru byagize uruhare mugukangurira abaturage kwica Abatutsi no gushinga imitwe y’abahezanguni “ni byo bigaragaza uko iki kigo cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitaziguye.”

Kalisa yasabye REG ndetse na WASAC Group ko babikusanya, akagaragaza ko nk’inyemezabuguzi iki kigo cyatangaga kuri abo bacuruzi, amafaranga ikigo cyatangaga muri mitingi n’ibindi, kugira ngo bijye byifashishwa mu kwigisha amateka.

Ati “Ayo makuru tuyakusanye, tuyashyire mu gitabo. Ndabizi neza byarabaye ibyo bimenyetso babibona, ubundi tukayashyira hamwe kugira ngo n’abazadukurikira bazayamenye, bayubakireho mu kubaka igihugu kitajegajega.”

Umuyobozi wa WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza yagaragaje ko ibyabaye mu Rwanda no muri Electrogaz by’umwihariko, ubu ari amasomo akomeye ari yo mpamvu hashyizweho ingamba zo guhangana ko ibyabaye ko bisubira.

Ati “Icya kabiri ni uko tugomba kwamagana ihakana n’ipfobya rya Jenoside aho ryava rikagera, bigakorwa dufatanyije, tukirinda icyaducamo ibice duharanira kubana mu mahoro no kubaka u Rwanda twifuza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Ibikorwaremezo, Eng Patricie Uwase yasabye ko kugira ngo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bishimangirwe, abantu bakwiriye kwita bitomoye ku bimenyetso bikunze gukoreshwa mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bikubiyemo ubutumwa bukomeye.

Muri ibyo harimo urumuri rw’icyizere, rwaje rukuraho icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo mu 1994, igiti cy’inganzamarumbo cyagaragaye ubwo hatangizwaga kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri BK Arena.

Ni igiti cy’inganzamarumbo Eng Uwase yavuze ko amababi agaragaza uburinzi Abanyarwanda bafite uyu munsi.

Igihimba yagisobanuye nko kubakira ejo hazaza ku rubyiruko rukumva ko rufite inshingano, n’imizi igenda ikwira hose, ibigaragaza amateka maremare ashaririye ariko “tukayubakiraho kuko utazi iyo ava atamenya iyo ajya.”

Icya nyuma uyu muyobozi yagaragaje ni inshingano abantu bafite yo ugukomeza kwiga amateka neza, buri wese akabigira ibye, kugira ngo “tuzabone uko turwanya cya gice cya nyuma cya Jenoside cyo kuyihakana nkana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *