Iremezo

Abatuye mu manegeka barasabwa kwimuka mbere y’imvura y’Umuhindo – Umujyi wa Kigali na Meteo Rwanda

imvura zateje ibiza bikomeye mu mwaka ushize, birimo no gutwara ubuzima bw’abantu, umujyi wa Kigali na Meteo Rwanda basabye abatuye mu manegeka ko bakwiye kwimuka vuba ku girango batazahitanwa n’imvura ishobora kuzagwa mu mezi ari imbere y’umuhindo.

ibi barabivuga mugihe hakiri bamwe mu bimuwe bagicumbikiwe mu mashuri nyamara batarabona icumbi

Mumpera z’ukwezi kwa 4 2020, haguye imvura ihitana ubuzima bw’abarenga 70 umunsi umwe gusa, abenshi bakaba ari abo mu ntara y’Amajyaruguru, uburengerazuba no mu mujyi wa Kigali, iyi mvura kandi yangije byinshi birimo amazu ndetse n’ibicuruzwa byabaga biri aho imyuzure yateye.

Umujyi wa Kigali wari waratangiye kwimura abantu bari batuye muhafatwa nk’amanegeka ndetse n’abari batuye mu bishanga mu rwego rwo kurinda ko hagira uhitanwa n’ibiza, gusa icyorezo cya COVID19 cyakomye mu nkokora ibi bikorwa, bitumwa umwanya munini n’imbaraga bishyirwa mu kucyirinda.

Ese uyu munsi umujyi wa Kigali uteganyiriza iki abakiri mu manegeka?

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza Umutozi Nadine Gatsinzi, mu kiganiro Zinduka kuri RadioTv10, cyatambutse tariki 18 Kanama 2020 yatangaje ko ubu batangiye gusubukura igikorwa cyo kwimura abatuye mu manegeka, ndetse ngo ubu ibikorwa bigiye kumara ukwezi birimbanije, bashishikariza ahatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka.

Avuga ko batangiye kubarura imiryango ituye mu manegeka, bakayiganiriza ku bijyanye no kwimuka kugirango imvura y’umuhindo itazaba nyinshi ikabasenyera, ngo iyo bigaragaye ko usabwa kwimuka nta bushobozi afite bwo kwimuka, ngo ubuyobozi buzajya bumwitaho bumushakira aho aba atuye.
Avuga ko kandi iyo hari uwo basanze akodesha, bamusaba kujya gukodesha ahadashyira ubuzima bwe mu kaga.

Ese imvura y’umuhindo izagwa ingana ite?

Gahigi Aimable umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, Meteo Rwanda, avuga ko bagisuzuma ngo bareba uko imvura izaba ingana ariko ngo Abanyarwanda bakwiye kwitwararika bakareka ibikorwa byatuma habaho imihindagurikire y’ikirere kuko aribyo bigira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Avuga ko imvura ishobora kuba nyinshi bitewe nuko yamaze igihe kirekire igwa cyangwa yaguye ari nyinshi icyarimwe. Avuga ko kwangiza rimwe na rimwe binaterwa n’imyitwarire y’abantu.
Ati: “Niba wai urimo kubaka, ukaba wasibye umugende w’amazi, ntago bizasaba amazi menshi cyane kugirango abure inzira maze aze akwangirize. Ibi yabitangaje nawe ubwo yari mu kiganiro Zinduka.

Ubwo imvura yagwaga mu mpera za 2019 hari abantu bari bimuwe mu manegeka, bacumbikirwa mu mashuri hirya no hino muri Kigali, abajijwe niba kugeza ubu nta bantu bakiri muri ayo mashuri bacumbikiwemo, umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije, Umutoni Gatsinzi Nadine yavuze ko bamwe muri bo bafite ubushobozi bagiye kwikodeshereza, abandi akarere kakabafasha kubatuza, ngo abasigayemo ari bakeya, kandi nabo ngo harimo gukorwa ibishoboka ngo batuzwe.

Yavuze ko mu karere ka Gasabo ariho hakigaragara imiryango 147 igicumbikiwe mu mashuri yo mu murenge wa Jali, abandi bacumbikiwe mu rusengero. Ngo hari abari kuganirizwa bashaka aho bubaka ngo biyubakire, abandi nabo baracyashakishirizwa aho batuzwa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire kivuga ko muri 2017 mu Rwanda ingo zisaga ibihumbi 48 zari zituye mu manegeka zirimo 9000 zabarurwaga ku misozi ya Mont Kigali, Jali, Gatsata n’ahandi mu mujyi wa Kigali, nimugihe kandi Minisitiri y’ubutabazi igaragaza ko mu mwaka 2018 Leta yatanze amafaranga asaga miliyari 6Frw mu bikorwa byo kugoboka abasenyewe n’ibiza no gusana ibyo byangije mu turere 10 twari twibasiwe cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *