Abayobozi b’amashuri abanza bemerewe gupiganira kuyobora amashuri yisumbuye
kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), cyongereye igihe cyo gupiganira imyanya yo kuyobora amashuri yisumbuye, kugeza tariki ya 21 Nzeri 2020, kandi cyemerera abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza gupiganira kuyobora amashuri yisumbuye.
Itangazo rya REB ryongera iminsi yo gupiganira iyo myanya kandi ryemerera buri wese ubishaka kandi ubifitiye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu burezi gupiganira iyo myanya, igihe afite uburambe mu kazi bw’imyaka itanu kuzamura yigisha cyangwa yarigishije mu mashuri yisumbuye.
Itangazo kandi ryemerera buri muntu ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami iryo ari ryo ryose kuba yapigana, igihe yongeyeho amahugurwa mu burezi akabiherwa impamyabushobozi ya (Diploma).
Iryo tangazo rirakuraho urujijo ku bayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bavugaga ko batemerewe gupiganira kuyobora ibigo by’amashuri yisumbuye, kandi rimwe na rimwe ibyo bigo barahoze babiyobora bitarazamurwa mu ntera ngo bigirwe amashuri yisumbuye.
Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irenée Ndayambaje yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa 16 nzeri 2020, yavuze ko umuntu umaze imyaka itanu yigisha mu mashuri yisumbuye aba amaze kugira ubunararibonye ku buryo yayobora ikigo.
Yavuze kandi ko umuntu umaze igihe ayobora amashuri abanza yazamuwe akaba ayisumbuye wakoze neza akazi kandi akazamura ikigo cye, ashobora gupiganira kuyobora ishuri ryisumbuye kandi dosiye ye igahabwa agaciro ku bw’ibyo bikorwa byiza yakoze.
Yagize ati “Dosiye zizasuzumwa hakurikijwe uko uwo muntu yakoze, niba yararanzwe no guteza imbere ikigo, agakora neza kandi bigaragarira mu byo yakoze bizarebwa uwo muntu yakwemererwa kuyobora ishuri ryisumbuye”.
Icngo igihe cyose waba ufite uburambe mu kazi kandi ukora neza ariko udafite imyamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza, ntabwo wemerewe gupiganira umwanya ku buyobozi bw’ikigo cy’ishuri ryisumbuye kuko bitemewe mu burezi kuyobora abakurusha amashuri.
Ku bindi bisabwa ngo umuntu yemererwe gupiganira kuyobora mu mashuri yisumbuye harakomeza gukurikizwa ibiri mu itangazo ryo ku wa 25 Kanama 2020.