Aborozi b’ingurube basabwe kurinda ibiraro byabo ababazanira indwara
Ubwo habaga inama yahuje aborozi b’ingurube n’ubuyobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo babwire ubuyobozi bushinzwe ubworozi, by’umwihariko ubw’ingurube, ibibazo bahura nabyo mu bworozi bwabo.yabasabye kwirinda abantu bakwirakwiza indwara mumatungo, kuko bavuye kuvura hamwe ntibakarabe, cyangwa ngo banahindure ibikoresho, bityo bikaba byakurura gukwirakwiza uburwayi bw’amatungo hirya nohino, babisabwe na Mathilde Mukasekuru Umuyobozi w’agateganyo muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubworozi ati<aborozi b’ingurube mwirinde aborozi batagira isuku ihagije, ugasanga umuntu umwe akandagira mu biraro runaka akagenda akwirakwiza indwara, mubihagarike.
Jean Claude Shirimpumu uyobora Ihuriro nyarwwanda ry’aborozi b’ingurube yavuze ko we n’abo ayoboye bakoze uko bashoboye kugira ngo bivane mu bibazo batewe n’icyorezo COVID-19 mu bworozi bwabo birimo n’indwara yazadutsemo ikica izo mu Burasirazuba no mu Mujyi wa Kigali ,ariko ko bakomeje kwiyubaka ngo bazamure ururwego bororaho.
Aborozi b’ingurube bibumbiye mu ihuriro bise Rwanda Pig Farmers Association bavuga ko kimwe mu bibazo bikomeye bafite ari uko ibiryo by’ingurube bigihenze ndetse ngo n’ibihari ubuziranenge bwabyo buracyemangwa.gusa ministeri y’ubuhinzi Itangazako harimo gushakwa igisubizo cyibyasimbura soya yabuze, nkaho hari umushinga batangiye bafatanyije n’abikorera wo korora amasazi yabyazwamo ibiryo by’amatungo hiyongereyeho, imigozi y,ibijumba