Iremezo

Amatariki yo gutangira shampiyona yamenyekanye

FERWAFA Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryamaze gutangaza ko amarushanwa iri shyirahamwe ritegura, azatangira mu kwezi k’Ukuboza 2020 mu mwaka w’imikino wa 2002-2021

Nyuma y’inama yahuje komite nyobozi ya FERWAFA kuwa kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020, hasohotse amatariki yerekana igihe amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe azatangirira, yaba mu bagabo ndetse no mu bagore.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo, umwaka w’imikino wa 2020-2021, uzatangira ku matariki akurikira:

  • Tariki ya 04 Ukuboza 2020: Hazatangira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo
  • Tariki ya 19 Ukuboza 2020: Hazatangira shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo
  • Tariki ya 25 Mutarama kugeza tariki ya 01 Gashyantare 2021: Hazakinwa irushanwa ry’Intwari
  • Tariki ya 13 Gashyantare 2021: Imikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri izaba irangiye
  • Tariki ya 02 Werurwe 2021: Hatangira irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro
  • Tariki ya 06 Werurwe 2021: Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri
  • Tariki ya 12 Werurwe 2021: Imikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere izaba irangiye
  • Tariki ya 02 Mata 2021: Imikino yo kwishyura y’icyiciro cya mbere
  • Tariki ya 04 Nyakanga 2021: Hazakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro
  • Tariki ya 13-21 Ugushyingo 2020: Hakinwa imikino ya Playoffs mu cyiciro cya kabiri

FERWAFA yasabye  ko buri kipe igomba kuba yatanze imigereka (forms) mu bunyamabanga bwa FERWAFA, bitarenze tariki ya 19 Ukwakira 2020 basabira abakinnyi babo ibyangombwa.

Kugeza ubu abafana bo ntabwo baremererwa kuza muri sitade kuko inzego z’ubuzima zitaratanga uburenganzira bijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID19.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *