Iremezo

Amb. Karabaranga yashyikirije Perezida Macky Sall impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Sénégal

 Amb. Karabaranga yashyikirije Perezida Macky Sall impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Sénégal

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Ukuboza 2020, yashyikirije Perezida wa Sénégal, Macky Sall, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ambasaderi Karabaranga yari aherekejwe n’Umujyanama wa Mbere muri Ambasade, Guillaume Serge Nzabonimana n’Umujyanama wa Kabiri, Anitha Kamariza.

Muri uyu muhango wo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Sénégal, Ambasaderi Karabaranga na Perezida Macky Sall babanje kugirana ibiganiro byihariye byibanze ku kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Ambasaderi Karabaranga yagejeje kuri Perezida Macky Sall indamukanyo ya mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame, yifuriza abagize Guverinoma ya Sénégal n’abaturage bose ishya n’ihirwe.

Yamubwiye ko mu gihe azaba ahagarariye u Rwanda muri icyo gihugu azarushaho gusigasira no gukomeza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, urangwa n’ubutwererane kugira ngo ugere ku rwego rwisumbuye.

Karabaranga Jean Pierre ahagarariye u Rwanda muri Sénégal no mu bihugu bya Mali, Gambia, Cap Vert na Guinea Bissau.

U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Sénégal mu 2011 mu rwego rwo gushimangira umubano n’icyo gihugu n’ibindi byo mu Karere, ni n’uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi no gufatanya n’Abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu.

Sénégal na yo ihagarariwe mu Rwanda na Doudou Sow; ni we wa mbere wahawe guhagararira igihugu cye mu Rwanda akaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

U Rwanda na Sénégal bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bucuti buri hagati y’abakuru b’ibihugu byombi yaba Perezida Kagame na Macky Sall.

Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo n’abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y’Uburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n’ahandi.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *