Iremezo

Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje inzitane u Rwanda rwanyuzemo mu kuburanisha abakoze jenoside

 Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje inzitane u Rwanda rwanyuzemo mu kuburanisha abakoze jenoside

Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’u Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje inzira y’inzitane u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 30 ishize, mu kuburanisha abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu gikorwa cyo kwibuka cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa mu Buholandi kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024, Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, gutanga ubutabera byari bigoye bitewe n’uko inzego zose z’igihugu zasaga n’izarasenyutse.

Nk’uko yabisobanuye, muri Nyakanga 1994 na nyuma yaho hibajijwe uko ubutabera buzatangwa mu gihe abacamanza benshi, abashinjacyaha n’abavoka bari barishwe, abandi barahunze igihugu, hibazwa uko abantu bazaburanira mu nkiko zasenywe.

Yasobanuye ko ikindi kibazo cyari gihari cyari uko Leta y’u Rwanda yagombaga gukorana n’amahanga n’inzego mpuzamahanga z’ubutabera kugira ngo abacuze umugambi wa jenoside bari bahunze baburanishwe.

Ambasaderi Nduhungirehe yatangarije abagera ku 100 bari bitabiriye iki gikorwa ko inzitizi nyinshi zavuyeho, bigizweho uruhare n’Inkiko Gacaca, inkiko z’ibihugu zaburanishije abagize uruhare muri jenoside ndetse n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Ambasaderi w’u Bufaransa, François Alabrune, yagaragaje ko mu gihe abantu bibuka jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye kurwanya abagerageza guhakana aya mateka.

Yagize ati “Impamvu yo kwibuka si ukwibuka gusa, ahubwo bikorwa kugira ngo amateka atazasubira. George Santayana yaravuze ati ‘Abatibuka amateka, baba bafite ibyago byo kuyasubiramo’. Mu mpamvu zo kwibuka harimo kurwanya ubuhakanyi. Ndatekereza cyane cyane ku bazize jenoside n’abarokotse, bagirwaho ingaruka ikomeye n’ubuhakanyi mu gihe cy’urugendo rwo gukira n’ubwiyunge. Uyu munsi twahuye nyuma y’imyaka 30 kugira ngo twige amasomo, tunahamye ko aya mateka atazasubira.”

Mu gihe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bushakisha abantu 1148 bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu mahanga, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Graciella Gatti Santana, yibukije ko ari inshingano ya buri gihugu gufasha u Rwanda gukurikirana abo rukekaho iki cyaha.

Akomoza ku kuba IRMCT yarashoboye kumenya irengero ry’abantu 93 bacuze umugambi wa jenoside, Graciella yagize ati “Ibikomeye urwego nyoboye rwagezeho ntabwo byari gishoboka iyo ibihugu bitandukanye bitadufasha mu gushakisha abihishe ubutabera, kubafunga, yewe no kubohereza.”

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye, yavuze ko “Urugamba rw’ubutabera si urw’umunsi umwe, icyumweru cyangwa umwaka. Tugomba kururwana ubuzima bwose inshuro nyinshi, buri wese muri twe, muri buri cyiciro agomba kugira uruhare rwe.”

Umuyobozi wungirije w’ishami ry’Ubushinjacyaha ku byaha by’iterabwoba mu Bufaransa, Guillaume Lefevre Pontalis, yatangaje ko igihugu cyabo cyo kiri ku musozo w’iperereza rishya ku bacyihishemo, yizeza ko mu myaka iri imbere bazaburanishwa.

Pontalis yagize ati “Nabizeza ko mu 2024 no mu myaka iri imbere, kubaburanisha bizaguma mu ntego zacu nyamukuru. Amaperereza mashya ari hafi kurangira azatuma tuburanisha imanza nshya mu myaka iri imbere.”

Mu bandi bitabiriye iki gikorwa harimo: Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Mandiaye Niang, Prof Carsten Stahn wigisha muri Kaminuza ya Leiden, ba Ambasaderi n’abandi badipolomate b’ibihugu bitandukanye.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *