Iremezo

Ambasaderi w’Ubutariyani muri RDC yishwe

 Ambasaderi w’Ubutariyani muri RDC yishwe

inkuru dukesha ikinyamakuru lefigaro cyanditseko ambasaderi w’ubutaliyani muri rdc yiciwe muburasirazuba bw’ikigihugu hafi y’igoma ;hari mugitero cyagabwe kumodoka za PAM

Amakuru yamejwe na ministre w’ububanyi n’amahanga w’ubutaliyani abibwira le figaro

Luca Attanasio yapfiriye mu bitaro azize ibikomere nyuma y’uko imodoka yari arimo irashwe n’abantu bitwaje intwaro ku wa mbere.

Imodoka yari arimo bivugwa ko ari iy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryiy-ta mugutanga ibiribwa PAM

Umupolisi w’umutaliyani wari kumwe na ambasaderi hamwe n’undi muntu wa gatatu utaramenyekana neza, nabo bapfuye nk’uko bivugwa.

Federico D’Incà minisitiri w’Ubutaliyani ushinzwe imikoranire n’inteko ishingamategeko yatangaje ko “leta y’Ubutaliyani iri gushyira imbaraga mu kumenya ukuri” kuri uru rupfu.

Itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubutaliyani rivuga ko “ari akababaro kenshi kumenya urupfu rwa ambasaderi w’Ubutaliyani i Goma”.

Birakekwa ko iki gitero cyari kigamije gushimuta nk’uko bivugwa na bamwe mu bakozi bakorera ikigo Virunga National park kiri hafi.

Imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera hafi y’aka gace k’ibirunga gahana imbibi n’u Rwandana Uganda.

Muri aka gace hari ingabo ibihumbi z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zifite ubutumwa bwo kuhagarura amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *