Iremezo

Amerika yamaganye imirwano ishyamiranyije M23 na FARDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati y’umutwe wa M23 n’igisirikare cya RDC, ivuga ko ikomeje kugira ingaruka ku basivile, bamwe babura ubuzima abandi bava mu byabo.

Ni ubutumwa bwatangajwe bunyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro bya Amerika bishinzwe Ububanyi n’Amahanga ishami rya Afurika. Buvuga ko Amerika yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda na RDC kugira ngo basubukure ibiganiro bigamije gukemura ikibazo.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibihugu bishyigikira imitwe irimo M23, FDLR n’indi yitwaje intwaro bikwiriye guhagarika izo nkunga.

Umutwe wa M23 ubu uri kugenzura uduce twa Rutshuru , Kiwanja na Kinyandoni. Uri kugana hafi ya Nyiragongo na Kibumba mu rugendo rushobora kuganisha ku ifatwa ry’Umujyi wa Goma.

Bivugwa ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abarwanyi ba M23 bari mu bice bya Kiwanja – Butembo, hafi y’ahitwa Mabenga. Aho imirwano yaberaga ni mu gace ka Kibumba ugana ahitwa Kanyamahoro mu bilometero 30 uvuye i Goma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *