Iremezo

Amerika Yirukanye uwahamijwe Uruhare Muri Jenoside yakorewe abatutsi

 Amerika Yirukanye uwahamijwe Uruhare Muri Jenoside yakorewe abatutsi

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko kuri uyu wa Kane bwakira Oswald Rurangwa wahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wirukanywe ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mwaka wa 2007 yahamijwe n’Urukiko Gacaca rwo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa imyaka 30.

Uyu mugabo wavutse mu 1962 Ubushinjacyaha bwatangaje ko mu 1994, Rurangwa yabaga mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Gosozi. Yari umwalimu mu mashuri abanza akaba n’umuyobozi w’Interahamwe mu murenge wa Gisozi.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yagize Yabwiye tarrifa  ati “Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burashimira ubucamanza bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika ku kwirukana ku butaka bwayo abakekwaho uruhare muri Jenoside bihisheyo, ubufatanye mu bijyanye n’amategeko n’umusanzu mu kurandura umuco wo kudahana.”

Uheruka koherezwa na America  ni Munyenyezi Béatrice woherejwe muri Mata 2021.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *