Iremezo

APR FC yatanze burundu Ishimwe Kevin muri Kiyovu Sports

 APR FC yatanze burundu Ishimwe Kevin muri Kiyovu Sports

Kuwa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, yatanze burundu uwari umukinnyi wayo wo hagati ufasha abataha izamu Ishimwe Kevin w’imyaka 26, mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu bukaba bwaratanze burundu uyu mukinnyi muri Kiyovu Sports bushingiye ku mpamvu eshatu zikurikira nk’ubwo byanditswe ku rubuga rwayo:

Impamvu ya mbere: APR FC ishingiye ku ibarwa ya tariki 13 Mutarama 2021 yanditswe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buyisaba gutizwa umukinnyi Ishimwe Kevin, tariki ya 18 Mutarama 2021 ubuyobozi bwa APR FC bwasubije ko uwo umukinnyi bamuhawe, akazabakinira muri uyu mwaka w’imikino 2020-2021 kugira ngo akomeze kuzamura impano ye yo gukina umupira w’amaguru.

Impamvu ya kabiri: Mu bufatanye buranga amakipe yombi, muri iyo barwa batwandikiye batwibukije ko baduhaye burundu Nsanzimfura Keddy, niyo mpamvu natwe twabahaye burundu uwo mukinnyi badusabye.

Impamvu ya gatatu: Na none nk’uko bisanzwe tubahaye uburenganzira bwo kuganira n’umukinnyi ibirebana n’ibyifuzo bye bizatuma akora yishimye.

Ubuyobozi bwa APR FC kandi ngo bwari bwateguye umuhango wo gusezera kuri Ishimwe Kevin kuri uyu wa Kane ariko uza gukomwa mu nkokora n’ingamba zo kwirinda COVID-19.

Ishimwe Kevin yari yarahanwe kubera imyitwarire mibi yagize ubwo iyi kipe yiteguraga imikino ya CAF Champions League.

Kiyovu Sports yatangaje ko yishimiye kwakira uyu mukinnyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *