Iremezo

Asaga miliyoni 210Frw niyo yatanzwe na Croix-Rouge y’u Rwanda mugufasha abagizweho ingaruka n’ibiza Croix-Rouge y’u Rwanda yatanze

Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa Leta mu bikorwa by’ubutabazi, itangaza ko yatanze amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 210 mu rwego rwo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, biganjemo ab’intege nke.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza ubu ubwo hizizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutabazi (World Humanitarian Day 2020), ubusanzwe wizihizwa tariki 19/08/2020, uwo muryango wakoze ibikorwa by’ubumuntu bitandukanye, harimo no gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza.

Ayo mafaranga yahawe imiryango 2,645 yahuye n’ibiza, nyuma y’isesengura ry’ibibazo yari ifite, bikaba byarakozwe n’uwo muryango ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano.

Ubwo bufasha bukaba bwibanze ku b’intege nke nk’abasheshe akanguhe n’imiryango itishoboye iyobowe n’abagore. Hari kandi abafite indwara zidakira ndetse n’imiryango irimo abantu benshi, kimwe n’indi miryango itari yarabonye ubufasha bw’undi mugiraneza uwo ari we wese.

Imiryango yafashijwe ni iyo mu Turere twa Gisagara, Ngororero, Rusizi, Nyagatare, Ngoma, Ruhango na Rulindo, amafaranga akaba yarabageragaho hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga ryo guhererekanya amafaranga hifashishijwe telefone (Mobile Money), mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

Uretse ibyo, Croix-Rouge y’u Rwanda ibicishije ku bakorerabushake bayo, yafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu bukangurambaga bwo kwirinda icyo cyorezo hatangwa ibiganiro ku maradiyo, gukoresha indangururamajwi, gukangurira abantu kwirinda urugo ku rundi, ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi.

Hari kandi gufasha abantu mu isuku n’isukura, kwibutsa abantu amabwiriza yo gukumira Covid-19 harimo gukaraba intoki kenshi, guhana intera, kurwanya ibihuha n’ibindi.

Mu gufasha Leta kugoboka abagezweho n’ingaruka za Covid-19, Croix-Rouge y’u Rwanda yafashije imiryango isaga ibihumbi cumi na bitatu (13,000), ikaba yaratanze miliyoni 375 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ahanini iyo miryango ni iyo mu Turere twa Rusizi, Rubavu, Karongi, Nyabihu, Ngororero, Nyarugenge, Bugesera, Nyamasheke, Kirehe, Gasabo, Rutsiro, Kamonyi, Muhanga, Nyagatare, Huye na Rwamagana, bakaba barahawe inkunga zitandukanye zirimo ibiribwa, amafaranga n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *