Iremezo

AU yahaye Makuza kuyobora indorerezi zayo mu Matora ya Perezida muri Burkina Faso

 AU yahaye Makuza kuyobora indorerezi zayo mu Matora ya Perezida muri Burkina Faso

Hon. Bernard Makuza yahawe inshingano zo kuzayobora indorerezi z’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU/African Union) zizaba ziri mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Burkina Faso.

Hon. Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda akanaba Perezida wa Sena y’u Rwanda, yahawe uyu mwanya n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Amatora agiye kwitabirwa na ziriya ndorerezi za AU zizaba ziyobowe na Makuza Bernard, ateganyijwe kuba kuri iki cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020.

Ni amatora ya Perezida wa kiriya gihugu cya Burkina Faso ndetse n’Inteko rusange yacyo.

Makuza kandi yari yayoboye indorerezi z’uyu muryango zakurikiranye amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu birwa bya Comores yabaye tariki 19 Mutarama 2020.

Uyu munyapolitiki w’Umunyarwanda wagize imyanya ikomeye mu Rwanda, icyo gihe ahabwa kuyobora ziriya ndorerezi, yari yavuze ko uriya mwanya awuhawe kubera imiyoborere myiza y’u Rwanda kuko kugira ngo umuntu ahabwe umwanya nk’uriya, hagenderwa ku isura y’igihugu by’umwihariko ku rwego kigezeho mu miyoborere myiza.

Icyo gihe kandi Hon. Makuza yashimye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamuhaye buriya burenganzira bwo kujya gushyira mu bikorwa ziriya nshingano.

Makuza Bernard w’imyaka 58 y’amavuko yabaye Minisitiri w’Intebe kuva muri 2000 kugeza muri 2011, naho umwanya wa Perezida wa Sena yawubaye kuva muri 2014 kugeza muri 2019.

Mbere y’uko aba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Burundi ndetse no mu Budage.

Source :Umuseke.rw

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *