Iremezo

Barambeshyera 1000% – Rudatsimburwa ahakana kwiyita umunyamakuru wa Al Jazeera

 Barambeshyera 1000% – Rudatsimburwa ahakana kwiyita umunyamakuru wa Al Jazeera

Albert Rudatsimburwa, umunyamakuru wo mu Rwanda  yahakanye kwiyita ukorera Al Jazeera, nyuma yuko itangaje babiri ivuga ko bayiyitiriye ko yabatumye gutara amakuru i Kishishe muri Rutshuru hagenzurwa n’inyeshyamba za M23. Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango ku wa gatanu, Rudatsimburwa yavuze “byamutangaje” kandi ko ibyo ari ukumubeshyera “igihumbi ku ijana [1000%]”.

Ku itariki ya 13 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri, umuyobozi mukuru w’ishami ry’Icyongereza rya Al Jazeera, Giles Trendle, yasohoye ibaruwa igenewe “uwo byaba bireba” avuga ku makuru y’umunyamakuru uri i Kishishe uyiyitirira.

Al Jazeera yemereye BBC Gahuzamiryango ko koko ari yo yanditse iyo baruwa, ariko ntiyifuza kugira ibisobanuro birenzeho itanga. Muri iyo baruwa, Trendle yavuze ko Al Jazeera “ihakanye yivuye inyuma” kugira aho ihuriye n’abanyamakuru Albert Rudatsimburwa na Marc Hoogsteyns, Umubiligi utuye mu Rwanda uzwiho gutangaza ibiri mu murongo ubogamiye ku butegetsi bw’u Rwanda.

Rudatsimburwa yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Simbyumva. Umuntu aramvuze, aranyihakanye kandi ntanzi… Jye simbyumva”. Gusa Rudatsimburwa yavuze ko koko yagiye i Kishishe, no mu tundi duce nka Tongo, Bambo, Bwito, Masisi, na Rutshuru, tugenzurwa na M23.

Ku bivugwa na Al Jazeera ko yayiyitiriye, yagize ati: “Ariko hehe? Kwa nde? Kuki batabivuga na bo?” Avuga ko Al Jazeera yamubeshyeye we na mugenzi we “igihumbi ku ijana [1000%]” kandi ko mu buzima bwe nta ho yigeze avuga ko akorera Al Jazeera.

Yavuze ko nta cyo yabikoraho, ariko ati: “Ahubwo organisation [ikigo] nk’iriya yitesheje agaciro imbere y’abantu bose” Mu ibaruwa ya Al Jazeera, Trendle yavuze ko Rudatsimburwa na Hoogsteyns badakorera Al Jazeera kandi ko nta gahunda ifite yo kubakoresha. Uyu muyobozi wo muri Al Jazeera yavuze ko nta munyamakuru wayo cyangwa umuntu ukorana na yo wari uri i Kishishe ubwo habagayo igitero.

Al Jazeera yasohoye iyo baruwa hashize umunsi leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo isohoye itangazo ryamagana kuba ku butaka bwayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko kw’”abanyamakuru bamwe b’ibitangazamakuru by’icengezamatwara bahembwa n’u Rwanda”, inavuga ko ari “gihamya y’inyongera” yuko M23 ifashwa n’u Rwanda.

Leta ya DR Congo yavuze ko abo banyamakuru baherekejwe na M23 n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu duce nka Kishishe, Bambo na Tongo, “muri gahunda nshya y’ibinyoma no kugaragaza

ukutari ko ibyabaye, gutangaza ubuhamya butari ukuri bw’abahatuye no kugoreka ukuri ku bwicanyi bw’i Kishishe” n’ubundi bugome bwakozwe na M23 muri Rutshuru, mu ntara ya Kivu ya Ruguru. M23 na RDF ntacyo batangaje ku mugaragaro kuri iryo tangazo rya leta ya DR Congo. Ariko M23 na leta y’u Rwanda bahakana kugirana ubufatanye.

Ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri, ubutumwa bwa ONU bwo kubungabunga amahoro muri DR Congo (MONUSCO) bwasohoye itangazo buvuga ko iperereza ry’ibanze ryakorewe hafi y’uduce twa Kishishe na Bambo muri Rutshuru rigaragaza ko abasivile bagera ku 131

bishwe na M23 muri utwo duce ikoresheje “amasasu n’intwaro gakondo”, mu bwicanyi bwo ku matariki ya 29 na 30 y’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.

Mu itangazo M23 yasohoye nyuma yaho, yavuze ko “yumijwe” no kuba umuryango ukomeye nka ONU ukora “akazi nabi”, ivuga ko rero ihakanye ibiri muri iryo perereza ry’ibanze ivuga ko ribogamiye kuri leta ya DR Congo n’imitwe yitwaje intwaro ifatanyije na yo.

M23 yasabye ko hakorwa amaperereza yigenga akozwe n’abantu b’inyangamugayo kandi badafite uruhande babogamiyeho. Mbere, umutwe wa M23 na bwo wari wahakanye ubwicanyi bwa Kishishe, wavuze ko abishwe ari abarwanyi b’inyeshyamba zabateye muri ako gace bagenzura, n’abasivile umunani, utangaza n’amazina yabo.ONU ivuga ko abaturage b’abasivile barenga 300,000 bamaze guhunga bata ingo zabo, kuva imirwano yakubura mu mpera y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka hagati ya M23 n’igisirikare cya DR Congo.

source .primo.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *