Iremezo

Batanu barimo umupolisi bafashwe bashinjwa gutekera umutwe umuturage

Polisi y’igihugu yerekanye abaturage bane n’umupolisi umwe bakehwaho kuriganya umuturage bamwaka amafaranga bavuga ko ari abo mu nzego z’ubugenzacyaha, Polisi, n’umugenzunzi w’imari.

Abo bantu ngo babwiye umuturage ko yakoresheje impampuro mpimbano, natabaha amafaranga baramufunga.

Mayira Neva Olivier wariganyijwe asanzwe akora mubyo gupima ubutaka yabwiye itangazamakuru ko bamuhamagaye bakamubwira ko bakorera inzego z’umutekano ndetse ko baje kumufata kubwo gukoresha impampuro mpimbano mu isoko yari yarakoreye i Huye.

Ngo barumvikanye bemeranya ko abaha miliyoni imwe n’ibihumbi 500 kugira ngo batamufunga ariko ababwira ko atayabonera rimwe kubera ko atari ayafite, bamwemerera kujya kuyashaka akaza kuyabaha nyuma.

Yagize ati “Barambwira bati tugiye kukureka ubimenye turi inzego z’umutekano, tuzakurikirana na telefoni yawe tuzahita tugufata ntaho waducikira. Tuguhaye iminota 30 ube uyazanye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *