Iremezo

Bisi 100 za mbere zageze mu muhanda: Umuti ku bibazo by’ingendo rusange byari byarigize akaraha kajya he

 Bisi 100 za mbere zageze mu muhanda: Umuti ku bibazo by’ingendo rusange byari byarigize akaraha kajya he

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku wa 18 Kuwa 27 Gashyantare 2023, Guverinoma yijeje kongera mu mihanda y’Umujyi wa Kigali imodoka zitwara abagenzi zisaga 300.

Ni icyemezo yafashe muri gahunda yo gukemura ibibazo by’ingendo rusange byari bimaze iminsi byarabaye agatereranzamba, birimo ahanini no kumara umwanya munini abagenzi bategereje imodoka bigatuma batagera iyo bajya ku gihe.

Kuri iyi nshuro ibyari mu mishinga byashyizwe mu bikorwa kuko ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange byaguze imodoka zigera kuri 200 kuri nkunganire ya leta.

Ku ikubitiro izi modoka zikorwa n’Uruganda rw’Abashinwa rwa Yutong, izigera ku 100 zamaze kugezwa i Kigali.

Ni imodoka zihenda cyane kuko imwe ishobora kugura miliyoni zirenga 150 Frw ariko bijyanye na ya nkunganire leta yashyizemo, ikigo cyaboneraga imodoka kuri miliyoni ziburaho gato 120 Frw.

Ni zimwe mu zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange mu mijyi igezweho, bijyanye n’uburebure bwazo kuko zifite metero 10 z’uburebure, zikaba ziwara abarenga 70.

Zifite ikoranabuhanga rigezweho, aho hari camera ireba abinjiye n’abasohotse igahita ibabara mu guhangana n’abatishyura, iziri imbere n’inyuma mu kureba icyabera mu modoka cyangwa inyuma yayo, kikamenyekana bidasabye kuyikurikirana imbona nkubone.

Zashizwemo uburyo bufasha abafite ubumuga bwaba ubwo kutabona n’ingingo, aho bazajya bazinjiramo ndetse no bakanazisohokamo babyikoreye, zikanagira umwanya wo gushyiramo amagare yabo.

Zashyizwemo aho gushyirira umuriro muri telefone, zishyirwamo murandasi, aho gukanda ugiye gusohoka uyitwaye agahagarara, n’ibindi.

Ikigo gitwara abagenzi mu buryo bwa rusange cya RITCO, nyuma yo kwemererwa gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali nk’uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’ibura z’imodoka cyafashijwe kugura imodoka 40, aho mu zaje gifitemo 30, mu gihe izindi 10 zizaza mu 100 zisigaye muri Gashyantare.

Ni imodoka ziziyongera ku zo iki kigo cyari gifite kikabarura izigera ku 155 ubariyemo n’izo mu ntara cyane ko RITCO yerekeza mu bice hafi ye byose by’igihugu.

Mu Mujyi wa Kigali RITCO iri mu byerekezo hafi ya byose kuko ubu leta yahaye buri wese amahirwe yo gutwarira abagenzi aho ashaka nta kuvuga ngo hari ugenewe zone runaka wenyine.

Ni umwe mu myanzuro yemejwe na Minisitiri w’Intebe, ukuraho uburyo gutwara abagenzi byakorwaga, aho ubu buri muntu wese ufite imodoka, yemerewe kwegera RURA akemererwa gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ubu RITCO iri mu mihanda hafi ya yose ishamikiye kuri gare ya Remera, ishamikiye kuri Gare ya Kabuga, mu muhanda ujya i Ndera mu Karere ka Gasabo, uwa Nyamirambo, uwa Kimisagara, uwa Karuruma ugana Nyacyonga n’uwa Ruyenzi.

Umuyobozi Mukuru wa RITCO, Nkusi Godfrey, yavuze ko izi modoka zigiye kubafasha gukemura ibibazo by’ingendo kuko ngo buri saha cyangwa abiri haba hari abagenzi bajya mu bice bitandukanye bigasaba kuba ikigo gifite imodoka zihagije ngo bose babone serivisi.

Ati “Umujyi uteye imbere uba ugomba gushingira ku buryo bw’ubwikorezi bunoze. Mu minsi yashize hagaragaraga ibibazo nubwo leta yagerageje kubikemura, ariko uyu munsi urabona yongeye kubyitaho izana ibikoresho.”

Uyu muyobozi avuga ko uruhande rwabo bateganya gushyiramo buri kimwe cyose cyatuma umugenzi atarambirwa urugendo nka za ecran, murandasi itishyurwa n’ibindi ku buryo abantu bazongera bakagirira icyizere gutega bisi.

Uku guha uburenganzira abafite imodoka bose bagatwara abagenzi, Nkusi avuga ko uretse kugabanya imirongo y’abagenzi, byongereye icyizere mu bantu bagiriraga izi bisi, ku bijyanye n’igihe, guhendukirwa n’ibindi.

Agaragaza ko byanongereye abagenzi batwara ari na ko amafaranga yiyongera kuko ubu iki kigo gifite abakozi 720 kigejeje ku bagenzi ibihumbi 800 ku munsi, aho iyo iminsi yagenze neza baba bashobora kugeza no kuri miliyoni.

RITCO ifite gahunda yo gukemura ibibazo biri mu ngendo himakazwa ikoranabuhanga rishingira ku kugura imodoka ndende zifasha gutwara abagenzi benshi kuko ubu bisi zayo zo mu ntara zifite metero 12 z’uburebure izi nshya zikaba zifite 10,5.

Bitarenze uyu mwaka iki kigo kiri guteganya izifite metero 16 zizaba ari iza m

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *