Iremezo

Bucyibaruta  yabajijwe impamvu atatabaye abatutsi bihwe I Murambi avuga ko yagize ubwoba

 Bucyibaruta  yabajijwe impamvu atatabaye abatutsi bihwe I Murambi avuga ko yagize ubwoba

 

Bucyibaruta  yabajijwe impamvu atatabaye abatutsi bihwe I Murambi avuga ko yagize ubwoba

 

Bufaransa Urubanza rwa  Laurent Bucyibaruta  rurimo  kubera I Paris mu Bufaransa ,ashinjwa ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko-muntu.byabereye mucyahoze ari perefegitura ya Gikongoro ;

Perezida w’urukiko yabajije Bucyibaruta , Abajijwe niba yarumvise urusaku rw’amasasu i Murambi ahicirwaga abatutsi babarirwa mu bihumbi 50 Bucyibaruta avuga ko yayumvise hari nka saa Cyenda z’urukerera.

Ubwo yumvaga ayo masasu yavugiraga i Murambi, ahari abo batutsi yari aherutse gusura bakamugezaho ibibazo bafite, birimo iby’inzara kuko nta biryo bahabwaga, iby’amazi basanze ahari ariko nyuma akicwa n’ibindi, ntiyagiye kureba iby’ayo masasu

Agira ati ” Nababwiye ko nagumye iwanjye bukeye njya ku kazi mpamagara komanda wa jandarumori mubaza ambwira ko na we byamurenze.”

Bucyibaruta yavuzeko icyogihe  ntacyo  yabashije gukora kuko icyo gihe ibyabaye byabaye ari murugo kandi yarafite ubwoba

“bityo ko Atari kubasha , guhamagra ngo amenye ibirimo kuba ,kuko ngo yarahangayikishijwe   n’ubuzima bwe n’umuryango we kuko yatekerezaga ko  abava  I Murambi bajya  iwanjye,

Perezida yamubajije ukuntu atatekkereje  guhamagara I Murambi  kandi abanti ibihumbi bicwa  maze bucyibaruta avuga ko

” Mu gitondo saa Cyenda atari  guhamagara.”

Kandi ngo ntiyarazi , uko ubukana bwabyo bumeze.”

Avuga kandi ko atari kugerayo kubera ko atari afite umushoferi, ikindi ngo yashoboraga kugirirwa nabi nk’uwari ufite umugore w’umututsikazi wahigwaga.

Abajijwe uburyo avuga ko nta mushoferi yari afite kandi uwitwaga Katabarwa wari usanzwe amutwara yaravuze ko yari iwe, Bucyibaruta avuga ko  Katabarwa w’umututsi yari yihishe atari gusohoka ngo atware imodoka mu muhanda.

Ikindi perezida yamubajije ni  ibaruwa yandikiwe abaperefe bose bayandikiwe na Kambanda iyo baruwa yarimo ubutumwa ;busaba abaperefe gukoresha inama za perefegitura z’umutekano buri gihe zigamije kureba uko umutekano warushaho kubungabungwa no gukorana n’inzego zose zikorera muri perefegitura.

Iyibaruwa yakomezaga kubibutsa ko  umwanzi wateye igihugu azwi, igasobanura ko ari FPR Inkotanyi, bityo ko abaturage bagomba kuba maso bakamenya umwanzi n’ibyitso bye. Yasabaga inzego za komini zifashijwe na segiteri na serire ko  zigomba kugena ahantu hashyirwa za bariyeri kandi hagakorwa amarondo kugirango umwanzi atabona aho amenera.ikindi cyari kiyirimo  ni uko  ibikorwa byo kwibasira abaturage b’abasivili b’inzirakarengane byagomba guhagarara aho bibaye ngombwa hakifashishwa ingabo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *