Iremezo

Bucyibaruta yahakanye ko atamenye ibyo kuba amatiyo yamazi yaraciwe muri Cyanika

 Bucyibaruta yahakanye ko atamenye ibyo kuba  amatiyo yamazi  yaraciwe muri Cyanika

mu rubanza rubera mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, aho abatangabuhamya barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na bamwe bagize uruhare mu bwicanyi, bwakorewe kuri Paruwasi ya Cyanika, bagaragaza uruhare rw’abayobozi barimo na Laurent Bucyibaruta.mubatangabuhamya umunani batanze ubuhamya bahurije kukuba baricishijwe inyota aho bari bahungiye , maze umwe mubatangabuhamya  avuga ko  Uwari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Cyanika, Niyomugabo Joseph,  yahamagaye Perefe Bucyibaruta atabariza izo impunzi z’Abatutsi agira ngo zibone ikizitunga kandi zicungirwe umutekano ariko ngo biba iby’ubusa.

Bucyibaruta wari murukiko akurikiye ibyo abamushinja bavugaga  abajijwe yagizwe  ati: “Nagiye mu Cyanika tariki 14 Mata kandi nta muntu wigeze ambwira ko amazi yaciwe. Ku byerekeye ibiribwa byo, buri Paruwasi Karitasi yari yarahazanye ibiryo kandi hari n’ikigega bajyaga babikamo imyaka, ndumva kuri Cyanika nta kindi nakongeraho”.muri ururubnza kandi hanasomwe urwandiko

bashyikirijwe   n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania, iyo nyandiko ikaba yaranditswe na Ngezahayo Désiré wabaye Burugumesitiri w’icyari Komini Karama, imwe mu zari zigize Perefegitura ya Gikongoro akaba yarahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

muri ururwandiko hagaragaramo  ko   Ngezahayo yanditse yemeza ko  Perefe Bucyibaruta yari azi neza ko Abatutsi bari mu Cyanika bari bwicwe tariki 21 kuko yari azi neza ibyabereye i Murambi kandi ko abicanyi bari buhave bakomereza mu Cyanika

Laurent Bucyibaruta,Perefeukurikiranyweho icyaha cya Jenoside n’ibindi bifitanye isano na yo, ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Cyanika mu 1994.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *