Iremezo

Bugesera: Abaturiye ahari kubakwa ikibuga cy’indege barinubira guhatirwa kwimuka ntangurane ikwiye ahawe

 Bugesera: Abaturiye ahari kubakwa ikibuga cy’indege barinubira guhatirwa kwimuka ntangurane ikwiye ahawe

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima mu Kagari ka Karera ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku cyemezo cyabwo cyo kububakira no kubimurira aho bashobora kugera ku bikorwa remezo nk’amashuri n’amavuriro byoroshye.

 

Aba baturage ni abasigaye ubwo abandi bari baturanye bagurirwaga bakanimuka kugira ngo hazaboneke ubutaka bwo kubakaho Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera. Aba basigaye kuko Leta yari imaze kubona ubutaka buhagije bwazubakwaho.

Nyuma y’uko aba baturage basigaye muri aka gace, bagize ikibazo cyo kugera ku bikorwa remezo nk’amavuriro n’isoko, cyane ko iyo babikeneye bibasaba kujya mu yindi mirenge.

Umwe muri aba baturage utarashatse ko imyirondoro ye ijya hanze yavuze ko nyuma yo kubona iki kibazo bahura nacyo begereye ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera kugira ngo bubafashe, ari naho bwahereye buzana igitekerezo cyo kuba bwabubakira inzu ahandi bakimuka ariko bagakomeza gukoresha ubutaka bwabo mu mirimo y’ubuhinzi.

Yavuze ko iki cyemezo batacyishimiye kuko icyo bifuzaga ari uko bagurirwa bakimuka cyangwa bakegerezwa ibikorwa remezo.

Ati “Twebwe baza kubitubwira ntabwo bigeze babitumenyesha mbere hose, gusa nk’uko Umunyarwanda wese icyo yifuje abwira umubyeyi we, twajyaga dusaba tuti dukeneye amazi dukeneye amashanyarazi, ubwo niba ibyo barabifashe nko kuba wenda dufite ibindi dukeneye, bahita bafata umwanzuro wo kumva ko ngo turi mu bwigunge bagomba kuhadukura ariko twe mu by’ukuri tubisaba twashakaga ko baduha ibyo bikorwa remezo nk’abandi bose.”

“Badukoresheje inama batubwira ko bagomba kutwubakira inzu, twebwe twanze kubyemera, bo batubwira ko ubutaka batabukeneye ahubwo bagomba kugenda bakatwubakira inzu ubutaka bwacu tugakomeza kubuhinga. Twabonye bidakunda kuko ntiwazajya uva mu murenge umwe ngo ujye guhinga i Karera ngo bikunde.”

Yakomeje avuga ko bashaka kugurirwa aho kubakirwa ngo kuko iyo babahaye amafaranga babasha kwiyubakira inzu zikomeye bitandukanye n’iyo bubakiwe.

Ati “Bayaguhaye ukagenda ukayiyubakira nibyo byiza, kuko iyo wiyubakiye inzu yawe urayikomeza ariko biriya iyo bakubakiye, umushoramari yubaka uko abonye kuko aba abifitemo inyungu, mu gihe cy’umwaka cyangwa ibiri inzu ikaba irasenyutse, ubwo se umuntu yazabigenza ate? ”

Ibyavuzwe n’uyu muturage byemezwa na mugenzi we, Nirere Jeannette wavuze koko ko bafite ikibazo cyo kutagira ibikorwa remezo bibegereye ariko akemeza ko igisubizo kitagakwiye kuba kubimura.

Ati “Icyo kibazo kirahari nta mwana tugira wiga amashuri y’incuke, nuyagiyemo aba afite nk’imyaka itandatu abura umwaka umwe ngo atangire abanza ubwo bisaba ko bajya mu wundi murenge, isoko ni mu wundi murenge, serivisi zose ni mu wundi murenge. Ntabwo bivuze ko igikwiye gukorwa ari ukutwimura ngo batujyane ahantu bo bagennye, Leta tuzi ko ari umubyeyi ntabwo izaterura umuturage ngo imujyanye ahantu mu nzu itagira isambu.”

Nirere yavuze ko icyo bifuza ari uko bagurirwa cyangwa bakegerezwa ibikorwa remezo.

Ati “Twe icyo twifuza nibaduhe ingurane nk’uko bazihaye aba mbere niba bidakunze, baduhe ibikorwa remezo baduhe amashuri y’incuke, baduhe amazi, baduhe amashanyarazi tubeho nk’abandi baturage bose.”

Izindi mpungenge aba baturage bagaragaje nk’izatumye batemera iki gitekerezo cy’ubuyobozi harimo ko aho bajyanwa bashobora guhabwa inzu nto kandi izo bari basanzwe batuyemo ari nini ndetse no kuba mu gihe baba bimutse imitungo yabo nk’inzu yakwangirika ndetse n’ibyo bahinze bikazajya byibwa kuko batabyegereye.

Ntibemeranya n’Akarere

Abaturage batuye muri aka gace mu buryo buhoraho banahafite inzu, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko basaga 80 ariko hakaba hari n’andi masambu n’inzu by’abatuye mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko kuba aba baturage ari bake biri mu byatumye badafata icyemezo cyo kubegereza ibikorwa remezo.

Ati “Iyo ubirebye usanga igisubizo atari ukubijyanayo kuko gufata umuyoboro w’amazi wa kilometero nyinshi ushyiriye abantu 80 kandi udateganya ko hazaza n’abandi ngo bahature ngo uvuge ko ari amajyambere yo mu myaka iri imbere uhashyiriye icyo gikorwa remezo, kubaka ishuri ry’abana 30, kubaka ivuriro ry’imiryango 80 ntabwo nzi ko byashoboka.’’

“Ahubwo twe twafashe icyemezo cyo kuvuga ngo aba bantu uwabimurira ha handi babona bya bikorwa remezo ariko ni ukubimura bitari ugushaka ubutaka bwabo kuko bazabugumana, ni ukubimura byo kubegereza ibikorwa remezo.”

Meya Mutabazi yakomeje avuga ko Leta itaha ingurane aba baturage mu gihe nta gahunda y’icyo ishaka gukorera ku butaka bwabo.

Ati “Ni inzu leta yabaha nk’ababakura mu kibazo, nk’iyo Leta yimuye abari mu manegeka ntabwo ijya kubaha ingurane z’ubutaka bwabo kereka iyo ifite icyo ishaka kubukoresha. Nabo rero ni uko bimeze nubwo bo batari mu manegeka ariko bari mu bwigunge kandi kuba dufite imiryango 80 tuzi ko nta shuri, nta vuriro ntabwo byaba bitanga amahoro.”

Kuba aba baturage badashaka kwimuka, Mutabazi yavuze ko biterwa n’abahafite amasambu bo mu Mujyi wa Kigali babashuka kuko bo batarebwa n’iki cyemezo cyo kuba bakubakirwa kuko batahaba.

Ati “Harimo abantu bahafite ubutaka batahatuye, harimo abantu bahafite inzu bamwe baje no kubaka nyuma ikibuga cy’indege gitangiye, banubaka nta byangombwa ahubwo bihishe […] abo ni na bo bari kugumura abandi. Impamvu ni uko bo batahatuye, kuko bo tutazabimura icyabafasha baba bumva ariko bagurirwa ubutaka ariko nta butaka dukeneye kandi ntabwo Leta ijya kugura ubutaka kuko umuturage yifuza kugurisha. Aramutse ahatuye umwana we atiga, umugore we atajya kwa muganga na we yashimishwa no kwimurwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko kwimura aba baturage ko bikiri mu nyigo ndetse ko buzakomeza kubumvisha ibyiza byabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *