Iremezo

Burya gusomana inshuro imwe gusa umuntu akwanduza Bacteries zisaga Miliyoni 80

 Burya gusomana inshuro imwe gusa umuntu akwanduza Bacteries zisaga Miliyoni 80

Abakundana ntibasangira amarangamutima gusa ahubwo basangira na bacterie kuko ngo iyo basomanye nibura inshuro 9 ku munsi usanga bafite bacterie zo mu kanwa zisa kandi zimwe

Abakundana ntibasangira amarangamutima gusaahubwo basangira na bacterie kuko ngo iyo basomanye nibura inshuro 9 ku munsi usanga bafite bacterie zo mu kanwa zisa kandi zimwe. N’ubwo gusomana bivugwa ko ari ingenzi

ku bakundana by’umwihariko abashakanye, ntihakunda kugaragazwa ingaruka ziterwa n’utunyabuzima tuba mu kanwa. Ni cyo abashakashatsi b’Abanyanerilande bashakagaka kugaragaza ubwo bakoraga iyi nyigo. Nk’uko abashakashatsi babivuga, ngo mu by’ukuri abakundana cyangwa abakunda gusomana bibwira ko ari byiza gusa ariko burya bifite izindi ngaruka zitari nziza ku babikora.

Abashakashatsi bafashe amatsinda 21 y’abantu bakundana bafite imyaka hagati ya 17 na 45 bari baje mu butembere mu byanya birindirwamo inyamaswa muri Amsterdam, bababaza

ibibazo bitandukanye ku myitwarire yabo yo gusomana byimbitse, ibikunda kwitwa French kiss

Nyuma yo gusubiza, abashakashatsi babafashe amacandwe kuri buri tsinda ( Couple) ibisubizo byashyizwe mu kinyamakuru Le journal microbienne aho basanze abantu bakunda gusomana byimbitse baba bafite bacterie zo mu kanwa zimwe

Hari ubwoko 10 bwa Bacteries muri rusange buba mu kanwa ka buri muntu ari bwo: Streptococcus, Rothia, Neisseria Gemella, Granulicatella, Haemophilus, Actinomyces, Veillonella, Porphyromonaset Fusobacterium

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *