Iremezo

Rwanda hatangajwe urutonde rw’abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana

 Rwanda hatangajwe urutonde rw’abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana

Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hatangajwe urutonde rw’abantu bahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana no gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina. Urwo rutonde rwiganjemo abagabo, ruriho abantu 322.

Batangajwe mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa wahujwe no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina abana bakorerwa.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imibare igaragaza ko bigenda byiyongera buri mwaka. Uko kwiyongera kw’imibare guterwa ahanini n’uko nibura abantu bashishikarijwe kudahishira ikorwa ry’ibi byaha.

Buvuga ko hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye bugamije gukumira ikorwa ry’ibi byaha, harimo no gushyiraho amategeko ateganya ibihano biremereye ku bantu bakora ibi byaha, ariko ntibibuza ko abantu bakomeza kubikora.

Gutangaza imyirondoro y’abantu bakekwaho ibi byaha ni imwe mu ngamba zafashwe zigamije kubikumira burundu.

Iyi gahunda igamije ko rubanda rumenya ababa bakoze biriya byaha biremereye kandi bigira n’ingaruka ku babikorewe mu buzima bwabo, yaba ku mubiri, guterwa inda bakiri bato, indwara, ingaruka mu mitekerereze ndetse n’ipfunwe muri sosiyete.

Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana Angelique, yatangaje ko ubushinjacyaha bukuru bwishimiye ku munsi nk’uyu kuba bwahawe umwanya kugira ngo bubatangarize ku mugaragaro abakoze ibyo byaha.

Ati “ Icyo twakwita nk’ikusanyamakuru ry’abantu bagiye bakurikiranwa n’ubushinjacyaha bakaburanira imbere y’inkiko hanyuma bagahamwa n’icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gutsina, turavuga abantu bakuru basambanywa ku gahato no gusambanya umwana bamara guhamwa ibyo byaha mu nkiko kandi ku nzego zose abo bantu ubushinjacyaha bukaba bwarabakusanyije mu cyo twise Sex Offender Registry hagamijwe kubatangaza no kubamenyekanisha.”

Gushyira hanze uru rutonde bigamije gushyiraho uburyo butuma abantu batinya icyaha no kugikumira ku rwego rw’uko n’ugiye kugikora atekereza ko uretse guhanwa azanagira icyasha agendana iteka kandi rubanda bose bakizi. link warebaho

https://www.sor.nppa.gov.rw/offendersList

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *