Iremezo

Byadogereye kuva mu 2007! Amakosa akomeye yagushije intebe z’abayoboye Ferwafa

 Byadogereye kuva mu 2007! Amakosa akomeye yagushije intebe z’abayoboye Ferwafa

Abakurikira umupira w’u Rwanda bakomeje kwibaza igihe urwego ruwushinzwe (FERWAFA) ruzagira ku murongo, rukarangwa n’imikorere ihamye ndetse abayobozi barwo bagasoza manda zabo amahoro. Ibi byibazwa mu gihe kuva mu myaka 14 ishize, uwashoboye gusoza manda ye ari umwe gusa, ariko na we akaba atarigeze atorerwa iya kabiri nubwo yari yagaragaje ubushake.

 

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryashinzwe mu 1972, ryemerwa mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) no ku Isi (FIFA) mu 1976.

Nk’andi mashyirahamwe yose avutse, byari ngombwa ko rigomba gukura ndetse rigahabwa imbaraga zirenze izo ryari rifite. Ni muri urwo rwego ryagiye rigira abayobozi batandukanye bagombaga kurishyira kuri urwo rwego.

Kuva Ferwafa yabaho imaze kuyoborwa n’abantu 14 ariko muri abo bose abamaze kuyobora imyaka irenze itatu ni batanu gusa, bivuze ko abandi bavaho batarangije manda zabo ubusanzwe ziba zigizwe n’imyaka ine.

Biragoye kubona amakuru yose arebana n’uko ubuyobozi bwagiye bunanirwa kuzuza inshingano muri iyi nzu, ariko ntibyatubuza kurebera hamwe amwe mu makosa yagiye hanze yatumye umuyobozi runaka uyigiyemo atayirambamo.

Abaperezida batasoje manda zabo barimo Dr Gasarasi wayoboye kuva mu 1976 kugeza mu 1978; Mayuya Stanislas kuva mu 1986 kugeza mu 1987; Twagiramungu Faustin kuva mu 1987 kugeza mu 1988 na Dr Emmanuel Ndagijimana kuva mu 1988 kugeza mu 1991.

Hari kandi Mvuyekure Viateur wayoboye kuva mu 1991 kugeza mu 1993 ndetse Gasasira Ephraim wayoboye kuva mu 1994 kugeza mu 1995. Iyo tugeze aha dutangira gutekereza bushya ku kwiyubaka kw’inzego zose mu Rwanda, kuko igihugu cyari gisohotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri abo bose twavuze haruguru ndetse n’abandi tugarukaho harimo abamenyekanye mu buyobozi bukuru bw’igihugu mu nzego zitandukanye zirimo iza gisirikare ndetse no mu mashyaka ya politiki.

Lt.Gen. Caesar Kayizari: 1995-2006

Gen Kayizari yinjiye muri Ferwafa, ayiyobora imyaka icumi yose, kuva mu 1995 kugeza muri Mutarama 2006, aho muri iki gihe yakozemo ibikorwa bikomeye.

Ni umwanya yagiyeho atabyifuza, gusa urukundo rw’umupira no gushyigikirwa na Bernard Makuza wayoboraga Kiyovu Sports, byamuteye imbaraga zo kuyoborana iri Shyirahamwe na APR FC.

Mu gihe cye, Amavubi yatwaye igikombe kimwe cya CECAFA (1999) ari na cyo cyonyine u Rwanda rwatwaye. U Rwanda kandi rwegukanye igikombe cya COMESSA ndetse rwitabira Igikombe cya Afurika (CAN) muri Tunisia mu 2004 ku nshuro yarwo ya mbere ari na yo nshuro yonyine rwitabiriye.

Ingoma ya Gen Caezar Kayizari yaranzwe n’umuco wo kubatiza abanyamahanga cyane bagakinira Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ ndetse no muri Shampiyona y’u Rwanda bagaragaragamo ari benshi. Ibi byatumye ahanini shampiyona y’u Rwanda iba imwe mu mashampiona avugwa ndetse anakomeye cyane bitewe n’uko abakinnyi benshi bo mu Karere k’Iburasirazuba bifuzaga kuyikinamo.

Uyu mugabo yasoje inshingano ze muri Ferwafa ariko aho ayiviriyemo byaradogereye, kuburyo bigoye gusobanura ikibazo kirimo kugeza magingo aya.

Maj Gen. Kazura Jean Bosco: 2006-2011

Igihe umupira w’amaguru wari umaze kuba kimwe mu by’ibanze bishimisha Abanyarwanda ndetse n’amakipe y’u Rwanda atangiye guhangana n’amakipe akomeye muri Afurika, Ferwafa yagombaga gukomeza gushyiraho ingamba ndetse n’ingufu nyinshi ngo ukomeze utere imbere.

Ku ngoma ya Maj Gen Kazura Jean Bosco [ubu ni Gen], u Rwanda rwakiriye Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 mu 2009, n’icy’Abatarengeje imyaka 17 mu 2011 aho rwakinnye umukino wa nyuma.

Muri manda ya Kazura kandi, Amavubi yitabiriye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 cyabereye i Mexico mu 2011.

Muri Nzeri 2011, uyu mugabo yeguye ku mpamvu ze bwite nk’uko ibaruwa yandikiye FERWAFA yabyemezaga. Nubwo byari bimeze bityo ariko hari hatangiye kuza agatotsi mu mikoranire y’Ishyirahamwe ndetse na Ministeri yahoze ari iya Siporo, Urubyiruko n’Umuco.

Kwegura kwa Kazura kandi kwaje mu gihe hari ikibazo gikomeye cy’uburyo Ministeri ya Siporo, Urubyiruko n’Umuco yasabye FERWAFA ko hashingwa kandi hakanatangizwa ikipe nshya y’abana bari bagize Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 (Isonga FC), ngo bakine muri Shampiyona y’Igihugu yaburaga iminsi mike [itandatu] ngo itangire.

Iki cyemezo bigaragara ko cyasaga n’ikinyuranya n’amategeko ya FERWAFA ndetse na FIFA kuko nta kipe yashoboraga gushingwa habura iyo minsi gusa ngo Shampiyona igizwe n’amakipe 12 yemewe na FIFA itangire.

Ntagungira Céléstin “Abega”: 2011-2013

Izina ‘Abega’ ryamenyekanye cyane ubwo yari umusifuzi muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse akaza kuba mpuzamahanga aho yasifuye amarushanwa akomeye muri ruhago y’Isi harimo Igikombe cy’Isi ndetse n’icya Afurika.

Ibyo uyu mugabo yari ategerejweho n’abakunzi b’umupira w’u Rwanda byari byinshi bitewe n’uko kuva FERWAFA ibayeho ari bwo yari iyobowe n’umuntu usanzwe ukora akazi kajyanye n’umupira w’amaguru.

Nubwo Abega yagerageje kuzana abaterankunga bavuye hanze no mu Rwanda ndetse ku ngoma ye bikaba bivugwa ko nta gutonesha amakipe byabayeho, Ikipe y’Igihugu yarahakubitikiye ibura umusaruro karahava.

Abega yanenzwe na benshi kuba ubwo yari ayoboye yarashyigikiye politiki yo gukinisha abanyamahanga bake, abakunzi b’umupira bemeza ko byangije uburyohe bwa Shampiyona y’u Rwanda n’umupira w’amaguru muri Rusange.

Mu 2012 ni bwo amakipe ya APR FC na Police FC yayobotse gahunda yo gukinisha Abanyarwanda ndetse n’andi makipe asabwa ko ntayemerewe kurenza abanyamahanga batatu mu bakinnyi 18 bajya ku rupapuro rw’umukino.

Nzamwita Vincent De Gaulle: 2014-2017

Uvuze umubano wa Ferwafa na Maroc ndetse na Gabon, ubyumva wese yumva izina Nzamwita Vincent De Gaulle. Gutangiza gahunda yo kubaka Hoteli ya Ferwafa ndetse no gushakira ikipe y’igihugu imikino ya gicuti biri mu byaranze ubuyobozi bwe.

Ikindi Nzamwita yakoze ku ngoma ye, ni uko yashishikarije amakipe yose gushaka ubuzima gatozi, ndetse na Ferwafa ibwayo ikabubona kuko na yo ntabwo yagiraga.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, FERWAFA yatangije Shampiyona y’abana bari munsi y’imyaka 15 mu ntara zose z’igihugu hagamijwe kuzamura zimwe mu mpano z’abana batabasha kugaragara nubwo byaje guhagarara.

Gusa, ubuyobozi bwe ntibwigeze bwishimirwa na gato bitewe n’ibintu byinshi byagiye bivugwa hirya no hino. Hari n’abemeza ko mu mwaka umwe uyu mugabo ayobora Ferwafa yakoze amokosa menshi aruta ibyiza.

Ku kibazo yagiranye na Minisiteri, yatangaje ko igomba guha agahimbazamusyi Ikipe y’Igihugu kubera ukuntu yitanze nubwo yahuye n’ibyago igakurwa mu marushanwa kubera amakosa yakozwe n’ubuyobozi. Aha, benshi batunguwe n’uko na we yasabye ko yahabwa agahimbazamusyi kuko yabigizemo uruhare.

Mu bindi yavuzweho harimo kuba yaragize ubwumvikane buke n’itangazamakuru ry’imikino, gutanga akazi ku bunyamabanga bukuru bitanyuze mu mucyo, ndetse no kwirukana abakozi benshi muri Ferwafa.

Nzamwita Vincent De Gaulle n’uwari Umunyamabanga we Mulindahabi Olivier bakoze amakosa mu mwaka wa 2016 batanga isoko ryo kubaka hoteli ya FERWAFA kuri kompanyi ya Expert CEO LTD kandi nta bushobozi yari ifite bwo kubaka inyubako nk’iyi, bivugwa ko habayemo ruswa.

Mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2016/17, Nzamwita yanze ko Rayon Sports ihabwa igikombe ku mukino wa Shampiyona yari yakiriye, byatumye taliki ya 8 Nyakanga 2017 ihabwa igikombe ku mukino wa gicuti yakinnye na AZAM FC, ibintu bitigeze bibaho mu mupira w’amaguru ko ikipe ihererwa igikombe cya Shampiyona ku mukino wa gicuti.

Uyu mugabo wabonwaga mu ndorerwamo ya APR FC yigeze kubera Umunyamabanga, yakoze kandi ikosa ryo kurarana n’abandi bayobozi barenga 30 muri hoteli bagombaga gutoreramo Perezida mushya wa FERWAFA, byatumye asabwa gukura kandidatire ye muri ayo matora aho yifuzaga kwiyongeza indi manda.

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène: 2018-2021

Ku wa 31 Werurwe 2018, ni bwo Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène yahigitse Rurangirwa Louis ku majwi 45 kuri 7, ahita atsindira kuyobora FERWAFA ariko yaje kwegura ku wa 14 Mata 2021.

Mu ijambo yavuze akimara kwicara ku ntebe yo kuyobora Ferwafa, Gen Sekamana Jean Damascène yasezeranyije abakunzi ba ruhago n’abanyamuryango ba Ferwafa ko mu gihe azabona ko inshingano yihaye zimunaniye kubera imikorere ye mibi azafata icyemezo akegura.

Habura umwaka umwe ngo manda ye irangire, Sekamana yeguye ku buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, avuga ko atagishoboye kubangikanya imirimo ye n’ibyo akora bimubeshejeho nk’umuntu uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uyu mugabo wari wahawe kuyobora iri Shyirahamwe nyuma y’imyaka 18 atagera ku kibuga, yaranzwe no kudaca ibintu ku ruhande, adafite umwanya wo kujya mu kajagari kari kamenyerewe muri FERWAFA.

Mu nzego bagonganye harimo na Minisiteri ya Siporo batumvikanaga, aho nyuma y’amezi atanu yakurikiwe na Uwayezu François Régis wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA.

Mu makosa yandi yashinjwe ku ngoma ye harimo kunaniza Azam Group yerekanaga Shampiyona y’u Rwanda, FERWAFA igahungira kuri RBA idafite kinini iyinjiriza ndetse na Bralirwa yatanze amafaranga make.

Icyemezo cya Minisiteri ya Siporo ko Mashami Vincent yongererwa amasezerano yo gutoza Amavubi mu 2021, kandi muri FERWAFA bitarabonwaga muri ubwo buryo, byatumye uyu mugabo abona ko adashobora gukomeza gukorera muri ubwo buryo, ahitamo gukuramo ake karenge.

Nizeyimana Mugabo Olivier: 2021-2023

Tariki ya 27 Kamena 2021 ni bwo Nizeyimana Olivier yatorewe kuyobora FERWAFA muri manda y’imyaka ine, ariko yeguye ataramara imyaka ibiri ayobora.

Uwari Perezida wa Mukura Victory Sports, Nizeyimana Mugabo Olivier, ni we wazamutse mu ntera mu mupira w’amaguru, atsinze amatora ku majwi 52 kuri 59, nyuma yo kwiyamamaza wenyine.

Ibi byose byamwerekanaga nk’umuziranenge ndetse wananijwe, gusa nk’umuyobozi hari intege nke yagaragaje mu byemezo bimwe na bimwe, birangira intebe yise ko ihoze mu gutangira, imushyuhana, asohoka mu Ishyirahamwe arisize mu muriro ashobora kutazagiramo uruhare rwo kuzimya.

Imikoranire ye n’Umunyamabanga we (Muhire Henry) yarakemanzwe. Inteko Rusange ya FERWAFA imusaba kenshi kumwirukana by’umwihariko kubera ikibazo cy’amasezerano atazwi y’Uruganda rukora Ibikoresho bya Siporo rwa Masita hamwe n’andi makosa menshi, ariko biramunanira.

Gushyira imbaraga mu kugira ngo Umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer yongererwe amasezerano yo gutoza Amavubi kandi afite umusaruro udashimishije, na byo byafashwe nk’amakosa ye ku giti cye.

Ikindi kibazo cyagaragaye ni icy’Amavubi ashobora kuzaterwa mpaga na Bénin kubera gukinisha Muhire Kevin, wahawe amakarita abiri y’umuhondo mu mikino ibiri kandi bitemewe, u Rwanda rusabwa ibisobanuro narwo ruziko bigoye kubona.

Hari kandi kuba yaragaruye Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro yari yikuyemo, kwivanga no kunanirwa gukemura ibibazo by’imisifurire no kunanirwa guhagarara ku ijambo kubera amafaranga ya FIFA yari yemeye kugabanya abanyamuryango, ariko Minisiteri ya Siporo igategeka ko aguma muri FERWAFA akazakoreshwa n’amakipe y’Igihugu ndetse no mu iterambere ry’umupira w’amaguru.

Kugeza ubu Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel, ni we uyoboye iri Shyirahamwe mu buryo bw’inzibacyuho. Nk’uko amategeko abiteganya, Inama y’Inteko Rusange Isanzwe izaberamo amatora ya Perezida waryo mushya iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Kamena 2023.

 

source :igihe.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *