Iremezo

Byagenze bite Loni imaze kwakira amakuru y’uko Abatutsi bagiye kwicwa mu Rwanda?

 Byagenze bite Loni imaze kwakira amakuru y’uko Abatutsi bagiye kwicwa mu Rwanda?

Tariki ya 11 Mutarama 1994 nibwo mu mateka ya LONI yakiriye ubutumwa bw’amapaji abiri budasanzwe, bwoherejwe na Jenerali Romeo Dallaire, bugaragaza umugambi wa Jenoside wo kurimbura Abatutsi mu Rwanda.

Ubwo butumwa bwari bwoherejwe na Gen Romeo Dallaire wari ukuriye Ingabo za Loni mu Rwanda.

Bwatanzwe n’umwe mu bari Interahamwe, watangaje ko lisiti z’Abatutsi zari zatangiye gukorwa maze buri segiteri ikazoherezwamo Interahamwe zahawe imyitozo ya gisirikare harimo no kwica abantu benshi mu gihe gito.

Muri ubwo butumwa kandi harimo ko Interahamwe ziyenza ku Ngabo z’Ababiligi kuko arizo zari nyinshi mu Mujyi wa Kigali kandi ziwuyoboye, kugira ngo zisezere zitahe ndetse no kwiyenza ku ngabo za FPR-Inkotanyi n’ibindi.

Ibi byose byarabaye kuko ubwo tariki ya 7 Mata 1994 bicaga Ingabo z’Ababiligi, abandi bahise bazinga ibyabo batererana Abatutsi bicwaga.

Ubu butumwa kandi bwakoreshejwe mu rukiko rw’i Arusha ubwo ababuraniraga abaregwaga bavugaga ko Jenoside itateguwe, ko bwari ubwicanyi butewe n’indege ya Habyarimana.

Inyandiko zose za Loni i Kigali ubu zibitse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New Jersey.

Nyuma yo kwakira ubutumwa, nk’uko byatangajwe n’uwari Umuvugizi wa Loni, Fred Eckhard, yavuze ko Dallaire yasubijwe ko nta kintu agomba gukora. Ayo makuru yari yatanzwe n’uwitwa Jean Pierre Turatsinze.

Jean Pierre Turatsinze yabaye mu ngabo zarindaga Umukuru w’Igihugu ariko nyuma aza kuzivamo aba umushoferi wa Donat Hakizimana wari umwe mu bayobozi b’iperereza mu biro bya Perezida Habyarimana.

Uyu Hakizimana ni we watanze imbunda zicishije abagogwe n’abatutsi mu Bugesera hagati ya 1991-1993 no ku Kibuye dore ko yari Perefe wa Kibuye kugeza mu 1991 ubwo yari ari gukorera mu biro bya Perezida Habyarimana.

Jean Pierre Turatsinze kandi yakoreye amahugurwa ya gisirikare mu Misiri mbere ya 1990. Nubwo yari yaravuye mu barinda Umukuru w’Igihugu, Turatsinze yagendanaga imbunda kuko yabonanye na Frank Claeys w’umubiligi, ayifite.

Turatsinze kandi yavuze ko yari yasabwe kuyobora uburyo bwo kurwanya FPR mu Mujyi wa Kigali igihe hakorwaga urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa. Turatsinze kandi yakoranaga bya hafi na Ngirumpatse na Nzirorera.

Capt Claeys yigeze gutanga ubuhamya ko ari we wabonanaga na Jean Pierre Turatsinze.

Yabwiye urukiko ko amakuru yamuhaye yemejwe na Capt Amadou Deme wari ushinzwe iperereza mu bilo bya Dallaire ayakuye ku bandi bantu.

Usibye ubutumwa bwa Dallire bwerekanwe mu rukiko, raporo yakozwe na Capt Amadou Deme nyuma yo kumenya ayo makuru na yo yerekanwe mu rukiko mu rubanza rwa Maj Gen Augustin Ndindiliyimana.

Capt Frank Claeys yakomeje gutanga ubuhamya no mu rubanza rwa Col Bagosora. Ni we wanditse ubutumwa akoresheje mudasobwa bwite ya Dallaire kuko yakoraga mu biro bye.

Mu rubanza rwa Bagosora, Claeys yabajijwe niba ari we wanditse inyandiko yoherejwe na Gen Dallaire maze asubiza ati “Ni byo koko ni njye wayanditse kuri mudasobwa ya Gen Dallaire kandi niyo fax ya mbere twohereje ivuga ku itegurwa ry’ubwicanyi.”

Capt Claeys yajyanjye na Capt Amadou Deme mu rugo rwa Dallaire. Bageze iwe bakoresha mudasobwa ye. Nk’umusirikare w’Umubiligi uvuga Igifaransa kurusha Icyongereza, yateguye ibaruwa mu Cyongereza ikosorwa na Maj Brent Beardsley nyuma yemezwa na Dallaire.

Mu buhamya bwe, Capt Claeys yatangaje ko Joseph Kavaruganda wari ukuriye Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga yamuhamagaye kuri telefoni amubwira ko afite amakuru ko hagiye kuba ubwicanyi kandi ko bamufasha kumushakira ubuhungiro.

Iki kiganiro kuri telefoni cyabaye mu gifaransa.

Turatsinze yatanze urutonde rw’ahantu hahishe intwaro, asaba ko yarindirwa umutekano we hamwe n’umuryango dore ko yari afite abana bato b’impanga, umugore we yitwaga Genevieve.

Iqbal Riza wari Umujyanama mu biro bya Loni bishinzwe kubungabunga amahoro ku Isi, yasubije Dallaire ko ingabo za MINUAR zitemerewe ibikorwa byo gusaka intwaro, ko ahubwo bagomba kubwira Perezida Habyarimana amakuru yatanzwe na Turatsinze ndetse akamenyesha n’abahagarariye ibihugu bya Amerika, u Bufaransa n’u Bubiligi.

Ni ko byagenze, abayobozi ba MINUAR babonanye na Habyarimana ndetse n’abandi bayobozi ba MRND, maze Dallaire wari witabiriye iyo nama aza kwandika mu gitabo cye ko Habyarimana n’abayobozi ba MRND batunguwe n’uko ayo makuru yamenyekanye maze ababwira ko agiye kwikorera iperereza.

Uwari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda yabonanye na Jean Pierre Turatsinze, ku wa kane tariki ya 13 Mutarama 1994 amubwira ko afite amakuru ko intwaro bagiye kuzimura bitarenze ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Amakosa akomeye MINUAR yakoze ni uko amakuru bahawe na Turatsinze bayabwiye Habyarimana bityo amenya ko umugambi barimo wamenyekanye bityo bahindura ubuhisho bw’intwaro.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *