Caporal Albert Kunyuku: Menya sekombata wa nyuma wa DRC wahembwe n’Umwami w’Ububiligi

Umwami Filipo w’Ububiligi uri mu ruzinduko muri DR Congo yahaye umudari w’ikirenga Caporal Albert Kunyuku, sekombata wa nyuma w’iki gihugu warwanye intambara ya kabiri y’isi.

Ingoro y’umwami w’Ububiligi ivuga ko Kunyuku yashimiwe mu rwego rwo guha icyubahiro ba sekombata (anciens combattants) bose bafashije ibihugu byari byishyize hamwe gutsinda iyo ntambara.

Umwami Filipo yambitse Kunyuku umudari wa ‘Commandeur de l’Ordre de la Couronne’ uhabwa abakoreye Ububiligi ibikorwa bikomeye.

Iki gikorwa cy’uyu munsi ni kimwe mu by’ingenzi uyu mwami w’ababiligi afite mu ruzinduko rw’iminsi itandatu arimo, ruzamugeza n’i Lubumbashi na Bukavu.

Kuva mu myaka ishize abategetsi ba DR Congo bagiye basaba ibihugu byishyize hamwe bigatsinda intambara y’isi gushimira Caporal Kunyuku n’abandi bari bakiriho ku ngamba nyinshi babirwaniye.

Caporal Albert Kunyuku ni muntu ki?

Caporal Albert Kunyuku Ngoma mu kwezi gushize i Kinshasa yakorewe ibirori n’akarasisi ka gisirikare byo kwizihiza imyaka 100 y’amavuko yari yujuje.

Yavukiye i Kinshasa tariki 20 Gicurasi (5) mu 1922, ajya mu gisirikare afite imyaka 18 avuye mu kazi k’ubukanishi.

Mu 1943, Kunyuku yari mu basirikare 25,000 ba Congo-Belge bari bagize batayo izwi nka ‘Force publique’ bagiye kurwana mu ntambara y’isi (1940 – 45).

We n’abandi banyecongo bagiye gufatanya n’ingabo z’abanyamerika, abongereza, n’abarusiya barwanaga n’abashinwa, abadage, abayapani, n’abakoreya.

Caporal Kunyuku avuga ko yarwanye i Alger muri Algeria no muri Birmanie aho bari bayobowe na general Montgomery w’Ubwongereza.

Avuga kandi ko yarwanye muri Uganda, muri Kenya, Singapore, Ubuhinde n’ahandi.

Mu nkuru mbarankuru yakozweho na mugenzi we wari ukiriho, Kunyuku yagize ati: “Intambara irangiye baduhaye ikiruhuko cy’ukwezi, nyuma dutaha muri Congo. Ababiligi batwakiriye neza tugarutse, ariko ntabwo batwitayeho.

“Abandi [basirikare b’abazungu] bahawe imishahara y’intambara, ariko twe kugeza n’ubu ntayo”.

Mu 2015 Kunyuku yagiye muri ambasade y’Uburusiya i Kinshasa aho yagiranye ikiganiro kuri video na Perezida Vladimir Poutin ku mirimo yakoze mu ntambara ya kabiri y’isi.

Kuri iyo isabukuru y’imyaka 70 nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, Kunyuku yahawe umudari w’ishimwe n’iyo ambasade hamwe n’inyandiko imushima yasinyweho na Perezida Putin.

Ibinyamakuru byo muri DR Congo bivuga ko icyo gihe hari habaye ikosa akabura ibyangombwa byo kujya i Moscow mu birori by’iyo sabukuru yari yatumiwemo.

Kunyuku akunda kwambara impuzankano ya Khaki iriho imidari ine na bote z’umukara n’ingofero byose byo mu gihe cy’ubukoloni.

We na Daniel Miuku bari basigaye bonyine mu banyecongo barwanye intambara y’isi bakozweho inkuru mbarankuru (documentary) “L’ombre des oubliés” yasohotse mu 2016.

Daniel Miyuku yatabarutse muri Gicurasi(5) 2020 ku myaka 95.

Ku munsi w’ubwigenge muri Kamena(6) 2020, Perezida Felix Tshisekedi yahaye Albert Kunyuku umudari w’icyubahiro wa ‘Chevalier de l’ordre national’.

Mu kwezi gushize yizihiza isabukuru y’imyaka 100, uyu musaza ukibasha kwigenza, yasabye abanyecongo kugira ubumwe n’amahoro no kurangira kw’intambara mu burasirazuba.

Icyo gihe, Caporal Kunyuku yabwiye abanyamakuru ati: “Intambara si ikintu cyiza. Twagiye ku rugamba turi 25,000 ariko bacye cyane nibo bagarutse mu gihugu”.

source/bbc gahuza

Leave a Reply

Your email address will not be published.