Iremezo

Cassa Mbungo André yabaye umutoza w’icyumweru muri Kenya

 Cassa Mbungo André yabaye umutoza w’icyumweru muri Kenya

Umunyarwanda Cassa Mbungo André utoza ikipe ya Bandari Fc yo muri Kenya yahawe igihembo cy’icyumweru gihabwa mutoza witwaye neza muri shampiyona ya Kenya.

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino itandukanye ya shampiyona ya Kenya, uyu mutoza ni we watowe nk’umutoza w’icyumweru muri shampiyona ya Kenya yari igeze ku munsi wayo wa 12.

Umukino iyi kipe iheruka gukina yawutsinzemo AFC Leopards ibitego 2-0, byanatumye amanota yo kwegukana iki gihembo yiyongera.

Casa Mbungo Andre yageze muri Bandari Fc muri Mutarama uyu mwaka avuye mu ikipe ya Gasogi Fc, nyuma yo gutandukana na Rayon Sports.
Bandari Fc kugeza ubu iri ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona ya Kenya (Kenyan Premier League) n’amanota 19, inganya na AFC Leopards iri ku mwanya wa 5.

Kuva muri Mutarama ubwo Cassa Mbungo André yahabwaga iyi kipe, imaze gukina imikino ya shampiyona irindwi, aho yatsinzemo imikino ine, atsindwa umukino umwe, anganya imikino ibiri.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *