Iremezo

CNLG yamuritse igitabo kigaragaza Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi

 CNLG yamuritse igitabo kigaragaza Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Werurwe 2021, komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yamuritse igitabo kigaragaza Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Ni igitabo iyi komisiyo ivuga ko kizafasha cyane mu guhakanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Icyakora abanditsi b’ibitabo bavuga ko kuba iki gitabo cyashyizwe kuri internet gusa, bitanga icyizere gicye cyo kuzasomwa.
Ni igitabo kiri mu ndimi eshatu, Icyongereza, Ikinyarwanda n’igifaransa, CNLG ikavuga ko ibi bizafasha umubare munini gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, cyane cyane urubyiruko.
Ibi ngo bizafasha gusigasira ibimenyetso bigaragaza imigendekere ya Jenoside, bityo urubyiruko n’abandi muri rusange bamenye ukuri ku byabaye, kandi batange umusanzu wo kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi, abayipfobya n’abayihakana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana, yavuze ko iki gitabo kije gisanga ibindi byanditswe n’abanditsi batandukanye, mu rwego rwo gukosora ukuri kwagoretswe n’abanditsi bagiye bandika ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Yatanze urugero rw’umwanditsi Judy Leva, wanditse igitabo ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ya gera ku bwicanyi bwakorewe mu Bisesero, akandika ko habayeho kwicana hagati y’abatutsi bo ubwabo.
Aha niho yahereye avuga ko iki gitabo kije gukosora abagiye bagoreka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, kandi kizanagira uruhare rukomeye mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.
Kubijyanye n’uburyo bwo kugeza iki gitabo ku banyarwanda, Dr Jean Damascene yavuze ko kuri ubu kiboneka kuri Internet, kandi ngo CNLG irimo gukorana n’inzego z’uburezi, kugira ngo iki gitabo kibe cyanashyirwa mu mfashanyigisho zihabwa uburezi.
Icyakora ibi birasa n’ibidasubiza ku buryo bweruye uko abanyarwanda benshi muri rusange bazabasha gusoma iki gitabo, ariko CNLG ikavuga ko irimo itegura uburyo bizagera ku banyarwanda benshi hifashishijwe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ariko ibi bigakorwa hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Abanyarwanda baganiriye na RadioTv10, bavuze ko iki gitabo kizabafasha gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, by’umwihariko uko umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa.
Ngo ibi bizabafasha guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ku ruhande rw’abanditsi b’ibitabo mu Rwanda bavuga ko iki gitabo kizabagirira akamaro mu myandikire yabo, kuko bazajya bakifashisha bakagishingiraho bandika ibindi bibumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Nyamara ariko Innocent Nizeyimana, usanzwe ari umwanditsi w’amateka akaba n’umushakashatsi, avuga ko kuba umuco wo gusoma mu Rwanda ukiri hasi, bizaba imbogamizi izatuma iki gitabo kidasomwa na benshi kandi ibigikubiyemo bikenewe n’abanyarwanda benshi.
Iki gitabo kigizwe n’amapaje 400, akubiye mu bice bitanu by’ingenzi.
Ni igitabo gishyizwe ahagaragara mu gihe habura iminsi micye ngo u Rwanda n’abanyarwanda, binjire mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, CNLG ikavuga ko ubu nabwo ari uburyo bwo gufasha abanyarwanda muri ibi bihe bagiye kwinjiramo.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *