Saturday, December 4, 2021

COVID-19: Afurika y’Epfo yahagaritse gukoresha urukingo rwa AstraZeneca

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe...

Leta ya Afurika y’Epfo yahagaritse ibikorwa byo gukingira Coronavirus hifashishijwe urukingo rwa AstraZeneca, nyuma y’uko ubushakashatsi bwerekanye ko ubushobozi bwarwo bwo guhashya ubwoko bushya bw’ako gakoko kihinduranya ari buke.

Ubushakashatsi buheruka gukorerwa ku bantu 2000 bwagaragaje ko urukingo rwa AstraZeneca rwakozwe n’Abongereza bafatanyije n’Abahinde rushobora kurinda uwaruhawe kwandura ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranya bwagaragaye muri icyo gihugu, ku gipimo cya 20%.

Ni mu gihe abashakashatsi berekana ko 90% by’ubwandu bugaragara muri icyo gihugu cyugarijwe cyane muri Afurika kugeza ubu, buba bwatewe n’ubwo bwoko bushya bwihinduranya.

Afurika y’Epfo yari yaramaze kugura inkingo za AstraZeneca zibarirwa muri miliyoni ndetse ku giciro kiri hejuru, hakaha hitegurwaga ibikorwa byo gutangira gukingira abaturage.

Ubu icyo gihugu cyabuze ayo gicira n’ayo kimira nyuma yo gutakaza akayabo k’amadolari ku nkingo bikagaragara ko ntacyo zagifasha mu kugabanya impfu n’ubwandu bya Coronavirus bikomeje gutumbagira ubutitsa.

Ku rundi ruhande ariko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryabwiye icyo gihugu ko cyanakomeza gukoresha urwo rukingo kuko rushobora gufasha kugabanya indembe za COVID-19 n’abarwayi buzura mu bitaro.

Afurika y’Epfo ubu imaze kugira ubwandu bwa Coronavirus miliyoni 1.5, aho abasaga miliyoni 1.4 bakize iyo ndwara naho abasaga ibihumbi 46 ikabahitana.

- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Gicumbi :Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri

  Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka...

Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi

Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara...

abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira...

Paris: Inyangamugayo yikuye mu iburanisha kubera uburwayi

  Taliki 01ukuboza 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,rwakomeje ni ku munsi wa 10 w’urubanza...

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka...
- Kwamamaza -