Iremezo

COVID-19: Perezida Macron yasabye u Burayi na Amerika kugenera Afurika 5% by’inkingo bifite

 COVID-19: Perezida Macron yasabye u Burayi na Amerika kugenera Afurika 5% by’inkingo bifite

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasabye ko u Burayi na Amerika bigira ingano y’inkingo za COVID-19 mu zo bifite bigenera Umugabane wa Afurika aho ibikorwa byo gukingira iki cyorezo bikigenda biguruntege.

Perezida Macron yavuze ko nibura iyi migabane ingomba gutanga inkingo ziri hagati ya 3% na 5% z’izo ifite zose.

Ibi Perezida Macron yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, Financial Times. Yavuze ko kuba u Burayi na Amerika byagira inkingo bigenera Afurika bitahungabanya gahunda zo gukingira abaturage babo.

Ati “Kohereza 3% kugera kuri 5% by’inkingo dufite mu bubiko muri Afurika ntabwo byagira ingaruka kuri gahunda zo gukingira imbere mu bihugu.”

“Biri mu nyungu z’u Bufaransa n’Abanyaburayi. Uyu munsi mfite abaturage bagenzi banjye barenga miliyoni 10 bafite imiryango hakurya y’Inyanja ya Mediterane.”

Kuba ibihugu biteye imbere bikomeje kwikubira inkingo za Covid-19, ni ibintu bikunze kugarukwaho n’abayobozi bakomeye ku Isi barimo Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis.

Iki gikorwa cy’ibihugu biteye imbere kandi giherutse kugarukwaho na Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya CNN, Aho yavuze ko Umugabane wa Afurika usa n’uwibagiranye mu rugendo rwo gukingira icyorezo cya COVID-19 mu gihe ibihugu byateye imbere bikataje.source: igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *