Saturday, December 4, 2021

Covid-19: Ubuzima busanzwe buzagaruka mu mpera y’umwaka utaha – Prof Ugur Sahin wakoze urukingo

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe...

Umusaruro w’urukingo rwa Covid-19 uzatangira kwigaragaza cyane ku mpeshyi y’umwaka utaha naho ubuzima busanzwe bwo bwagakwiye kuba bwagarutse ku isi mu mpera y’uwo mwaka, nkuko bivugwa n’umwe mu bakoze uru rukingo.

Profeseri Ugur Sahin, umwe mu bashinze ikigo cy’ubushakashatsi no gukora imiti cya BioNTech, yavuze ko guhera kuri iyi mpera y’uyu mwaka kugeza mu ntangiriro y’utaha urukingo rutaba rwagize icyo rukora gikomeye ku mibare y’abandura Covid-19.

Ku wa mbere, ikigo BioNTech cyo mu Budage hamwe n’uruganda Pfizer rw’imiti rwo muri Amerika bakorana, batangaje ko isesengura ry’ibanze ryagaragaje ko urukingo rwabo rushobora kurinda abantu kwandura Covid-19 ku kigero kirenga 90%.

Abantu bagera hafi ku 43,000 ni bo bageragerejweho urwo rukingo.

Ibihugu bimwe byari byaramaze gutumiza urukingo rwa Covid-19 mu gihe rwari kuba rubonetse.

Ibyo birimo nk’Ubwongereza bwiteze guhabwa doze (doses) miliyoni 10 z’urwo rukingo bitarenze mu mpera y’uyu mwaka, n’izindi doze miliyoni 30 bwamaze gutumiza.

Urwo rukingo rutangwa mu buryo bwa doze ebyiri, hagacamo igihe cy’ibyumweru bitatu hagati yo gufata doze ya mbere n’iya kabiri.

Mu kiganiro Andrew Marr Show cyo kuri televiziyo ya BBC, Profeseri Sahin yavuze ko yizeye ko uru rukingo ruzagabanya ikwirakwira ry’ubwandu ndetse rugatuma ibimenyetso bya Covid-19 bitagaragara ku muntu waruhawe.

‘Doze miliyoni zirenga 300 mu kwezi kwa kane’

Yavuze ko bishoboka ko uru rukingo rushobora kugabanyaho kimwe cya kabiri igipimo cy’abandura, ibi bikaba byatuma habaho impinduka zikomeye.

Yagize ati: “Nizeye cyane ko ubwandu mu bantu buzagabanywa n’uru rukingo rutanga umusaruro wo ku rwego rwo hejuru – wenda ntibuzagabanuka kuri 90% ariko wenda nko kuri 50% – ariko ntidukwiye kwibagirwa ko n’ibyo nabyo ubwabyo byatuma tugera ku igabanuka rikomeye ry’ikwirakwira ry’icyorezo”.

Profeseri Sahin yavuze ko ibintu nibikomeza kugenda neza, uru rukingo ruzatangira gutangwa “mu mpera y’uyu mwaka [cyangwa], mu ntangiriro y’umwaka utaha”.

Yavuze ko intego bari bihaye ari iyo kuba batanze doze zirenga miliyoni 300 z’uru rukingo mu bice bitandukanye byo ku isi bitarenze mu kwezi kwa kane k’umwaka utaha. Avuga ko ibyo “byadufasha nibura gutangira kugira icyo duhindura mu mibereho” y’abantu.

Yavuze ko umusaruro munini kurushaho uzaboneka nyuma yaho, yongeraho ati: “Impeshyi izadufasha kuko igipimo cy’ubwandu kizajya hasi ku mpeshyi kandi ikintu cy’ingenzi cyane ni uko tugira ikigero kiri hejuru cyane cyo gukingira…”

Kugeza ubu ku isi hamaze gutangazwa abantu barenga miliyoni 54 banduye Covid-19, muri bo abarenga miliyoni 1,3 imaze kubica nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

source :Bbc Gahuza

- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Gicumbi :Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri

  Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka...

Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi

Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara...

abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira...

Paris: Inyangamugayo yikuye mu iburanisha kubera uburwayi

  Taliki 01ukuboza 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,rwakomeje ni ku munsi wa 10 w’urubanza...

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka...
- Kwamamaza -