Iremezo

“Nasabye ko Mugesera afungwa ahubwo baramuhungisha” Nsengiyaremye

 “Nasabye ko Mugesera afungwa ahubwo baramuhungisha” Nsengiyaremye

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wambere rukomeje kuburanisha Laurent Bucyibaruta wabaye perefe w’icyari perefegitura ya Gikongoro akaba akurikiranwa ku byaha bifitanye isano na jeniside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Urukiko rutangiye rwumva Dismas Nsengiyaremye wabaye minisitiri w’intebe w’u Rwanda hagati ya 1992 na 1993. Nsengiyaremye Disimas w’imyaka 77 y’amavuko ari mu rukiko nk’impuguke . Laurent Bucyibaruta uburanishwa n’uru rukiko rwa rubanda akaba ari we wasabye ko Dismas Nsengiyaremye ahamagazwa n’urukiko.Nyuma yo gukora indahiro y’ibyo agiye kuvuga ubu Dismas Nsengiyaremye arimo gusobanurira urukiko uwo ari we n’imirimo yakoze mu Rwanda[

uyu mugabo  yagiye akorera leta y u rwanda imirimo inyuranye kugera abaye ministre w intebe kugera muri mukwezi  kwa 7 ,1993
Asabwe kugira icyo avuga kuri Lando Ndasingwa:  yavuzeko  yari umunyamuryango  w’ishyaka  PL, ndetse ko yari amuzi anongeraho ko yari umugabo uzi ubwenge, inyangamugayo, nyuma yicwa muri genocide, yari inshuti yanjye cyane

Dismas Nsengiyaremye wabaye minisitiri w’intebe w’u Rwanda hagati ya 1992 na 1993. yemeje ko imbwirwaruhame ya mugesera yabibaga urwango ,kandi inashishikariza abahutu kwica abatutsi ,kandi ngo we ubwe yasabye ko Leo mugesera yagezwa imbere y’ubutabera ariko baramuhungisha. yasubje umucamanza muri aya magambo

ati yari  imbwirwahame ,ibiba urwango kandi ikangurira abahutu. kwanga abatutsi ,ndetse nanjye ubwanjye, kuko yanciraga urwo gupfa, kuko yari inyuranyije n’ibyemewe na MDR n amashyaka atavuga rumwe nayo, ku bijyanye n’amahoro, ndetse yanatumye abatutsi benshi bicwa. Nyuma y ‘iryo jambo nasabye ko Mugesera yatabwa muri yombi ariko aza guhungishwa ajyanwa muri Canada. Yahamagariraga abahutu kwica abatutsi n ,abandi badashaka kujya mu mugambi wo kwica

INKURU YA MURAGIJEMARIYA JUVENTINE

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *