Iremezo

Dr Frank Habineza yasabiye igihano hotel y’I Rwamagana yamwimye uburenganzira bwo kuyikoreramo inama

 Dr Frank Habineza yasabiye igihano hotel y’I Rwamagana yamwimye uburenganzira bwo kuyikoreramo inama

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda], Dr. Habineza Frank, yasabye Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, guhana moteli yasiragije cyane abayoboke be ivuga ko idakorana n’amashyaka.

Ku wa 17 Kamena 2023, ni bwo abayoboke b’Ishyaka Green Party babwiwe ko batagomba gukorera Inteko Rusange y’urubyiruko, muri Midland Motel, iherereye mu Karere ka Kayonza.

Ubuyobozi bw’iyi motel bwavugaga ko bwanze ko bahakorera inama kuko budasanzwe bukorana n’amashyaka, bubamenyesha ko bakwiye gushaka ahandi bakorera.

Uyu mwanzuro iyi motel yawufashe nyamara yari yamaze kwakira amafaranga ya ’avance’ kandi izi neza ko iri shyaka rigomba kuhakorera inama.

Nyuma yo gusiragizwa, ubuyobozi bwa Green Party bwitabaje uw’Akarere ka Kayonza ndetse birangira bwemerewe gukomeza Inama y’Inteko Rusange.

Perezida wa Green Party, Dr. Habineza Frank, yavuze ko nyuma yo guhabwa serivisi mbi yasabye Umuyobozi wa RDB ko iyi moteli yafatirwa ibihano.

Ati “Ni imyumvire mibi ikwiye gukurikiranwa no kwamagana ahubwo nari nasabye umuyobozi wa RDB, Claire Akamanzi naramwandikiye ntabwo aransubiza ahubwo na we ndamusaba ko ansubiza ko bahana iriya hoteli.”

“Kuba twaragiyeyo twarishyuye, tugomba kuhakorera inama hanyuma abantu bamaze kwinjira mu nama bakadusohora ngo ntidukorana n’amashyaka ya politiki. Ntibivuze ko batatuzi bari batuzi, twanishyuye baradusohora kandi bamaze kwakira amafaranga yacu urumva ni ibintu biteye ubwoba, basohora abantu n’imbaraga.”

Green Party yari igiye gukorera inama rusange y’urubyiruko muri iyi moteli yabisabiye uburengenzira akarere ndetse yanishyuye, ibituma Dr Habineza uyiyobora avuga ko serivisi bahawe zidakwiye.

source :Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *