Iremezo

Dr.Gahakwa uheruka gufungwa ararwaye, urubanza rwe rwasubitswe

 Dr.Gahakwa uheruka gufungwa ararwaye, urubanza rwe rwasubitswe

Gasabo: Urubanza rwa Dr Daphrose Gahakwa wabaye Minisitiri ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), rwasubitswe kubera ko yarwaye.

Kuri uyu wa Mbere mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo hari hateganyijwe ko Dr. Daphrose Gahakwa umaze igihe afunzwe aburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Inteko iyobowe n’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko yinjiye mu cyumba cy’Urukiko saa mbiri n’igice za mugitondo, umucamanza ufite urubanza avuga ko rutakiburanishijwe kuko umuburanyi, Dr Daphrose Gahakwa yasabye ko yabanza akivuza akazaburana yavuye kwa Muganga.

Umucamanza yahise arusubika avuga ko rwimuriwe ku wa Kane w’iki Cyumweru saa mbiri za mugitondo.

Dr Daphrose Gahakwa amaze iminsi 10 mu Bushinjacyaha afungiye kuri Station ya Police ya Remera.

Ubushinjacyaha bwamutaye muri yombi ku wa 02 Ukwakira 2020 ku gicamunsi, bumukirikiranyeho ibyaha bibiri.

1. Icyaha cyo Kunyereza umutungo wa Leta
2. Icyaha Cyo Gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.


SOURCE :UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *