Iremezo

Dusubize amaso inyuma: Ibintu bitanu bikomeye byavuye muri Rwanda Day ziheruka

 Dusubize amaso inyuma: Ibintu bitanu bikomeye byavuye muri Rwanda Day ziheruka

Harabura iminsi mike, tariki ya 2-3 Werurwe ikagera aho Abanyarwanda baba mu mahanga bazaba babucyereye, bongeye guhurira mu munsi wahariwe u Rwanda uzwi nka ‘Rwanda Day’. Aha baganira n’Umukuru w’Igihugu, bagasobanurirwa aho igihugu kigeze mu iterambere n’uruhare bashobora kugira mu kurishimangira.

Rwanda Day yatangiye gutegurwa mu 2010, iba urubuga ruhuza Abanyarwanda baba mu mahanga n’Abayobozi bakuru b’igihugu bakaganira ku byerekeye iterambere ry’igihugu bakomokamo.

Mu bihugu bitandukanye Rwanda Day yabereyemo hagiye hatangwa ibitekerezo binyuranye, bimwe byanabyaye ibikorwa bifatika bifitiye Abanyarwanda bari hanze n’abari mu gihugu akamaro.

Mu 2015 ubwo Rwanda Day yari igeze mu Buholandi, umwana yabajije impamvu aho baba mu Budage nta shuri ryigisha Ikinyarwanda rihari, asubizwa ko bigomba gukorwaho.

Ubu abana b’Abanyarwanda bakurira mu Budage bigishwa Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda. Si aha gusa kuko no mu bindi bihugu by’i Burayi na Amerika, hagiye hatangizwa ayo mashuri yigisha umuco nyarwanda ndetse ubu bafite n’amatorero yo kubyina bigendanye Kinyarwanda.

I Liège mu Bubiligi na ho mu mwaka wa 2019 hatangijwe ishuri ‘Umuco’ ryigisha isomo ry’Ikinyarwana n’umuco nyarwanda muri rusange.

Amafaranga yoherezwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga yariyongereye

Abafite abavandimwe baba mu bihugu by’amahanga baba biteze ko mu gihe runaka bazaboherereza ku madorali. Aya n’ubundi hari benshi bayohereza ndetse nko mu myaka itanu ishize ayoherezwa yikubye inshuro zirenga ebyiri.

Mu 2010 Abanyarwanda baba muri Diaspora bohereje miliyoni 98 z’amadolari ya Amerika.

Imibare ya Banki nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2017/2018 Abanyarwanda bohereje mu Rwanda miliyoni 176 $, mu 2021/2022 agera kuri miliyoni 377 $ mu gihe mu 2022/2023 yageze kuri miliyoni 444$.

Igice kinini cy’aya mafaranga yoherezwa si ayo kurya nk’uko bamwe bahita babyumva ahubwo aba agamije ibikorwa by’iterambere ry’imiryango yabo ndetse n’ishoramari.

Nk’urugero muri Gicurasi 2023 hari uwari muri Amerika wohereje miliyoni 7.5 Frw ku muvandimwe we uba i Kigali ngo amugurire ikibanza mu Bugesera, ajye aza kuharuhukira anahakodeshe.

Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni bo baza ku isonga mu kohereza amafaranga menshi mu Gihugu ku kigereranyo cya 46%. Ababa muri Canada bari ku kigero cya 6%, aba mu Bufaransa bakaba 4,8%.

Baza gutanga umusanzu wabo muri serivisi zitandukanye

Abanyarwanda baba mu mahanga barimo abagezeyo bagiye kwiga, n’abandi bagiye mu kazi gashingiye ku bumenyi n’amashuri bize.

Mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza ko bifuza kugaruka gutanga umusanzu mu ngeri u Rwanda rwaba rukeneyemo abakozi ariko bakaba ari bake.

Amakuru IGIHE ifite ni uko kugeza mu 2023, hari Abanyarwanda baba muri Diaspora bari baje gutanga umusanzu wabo mu nzego z’ubuzima mu Rwanda, hamwe n’iz’uburezi aho bafashije mu kwigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Ishoramari rikorwa n’abanyarwananda baba mu mahanga

Gahunda zitandukanye zakanguriye Abanyarwanda bari bari mu mahanga kujya mu Rwanda kureba uko hameze, no gushora imari mu gihugu cyabo bagafatanya n’abahatuye kugiteza imbere.

Nk’urugero, mu 2017 nibwo Rusingiza Rose uba mu Bubiligi yafashe icyemezo cyo gushora imari mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Uyu mubyeyi aherutse kubwira IGIHE ati “Mu 2017 nibwo nanjye nafashe icyemezo cyo kubaka, mbiganira n’umugabo wanjye arabyishimira. Umushinga tuwiga neza bitangira 2018 noneho tubigeraho rwose, ariko muri 2020 hazamo Covid 19, ariko ntibyaduca intege. Ndashima cyane Inama Perezida Kagame yagiye aduha cyane muri Rwanda Day nizo zankanguye cyane.”

Si uyu gusa kuko na Manzi Aloys ubu utuye mu Bwongereza amaze imyaka ashora imari mu bintu bitandukanye mu Rwanda.

Uyu mugabo yashinze uruganda rwa Kawunga i Kayonza, ndetse mu minsi ishize yashinze ikigo cy’imari cyitwa ‘Manzi Finance Ltd’ kandi cyemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Uyu mugabo avuga ko agamije gutanga umusanzu we mu gufasha Abanyarwanda kubona serivisi z’imari mu buryo bworoshye kandi zibahendukiye.

ongereye abashoramari mpuzamahanga baza mu Rwanda

Mu bantu bitabira Rwanda Day harimo n’inshuti z’u Rwanda ziganjemo ababa bashaka kumva amahirwe y’ishoramari aboneka mu gihugu.

Nubwo yari imaze imyaka ine itaba kubera icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ibikorwa byinshi kuva mu 2020, umusaruro wa Rwanda Day wo wakomeje kwigaragaza mu bijyanye n’ubukungu n’ishoramari rikomoka mu bihugu by’amahanga ryerekeza mu Rwanda.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB y’uko ishoramari rishya ryakozwe mu mwaka wa 2022, igaragaza ko Abanyarwanda ari bo baje imbere mu gushora imari mu Rwanda n’ishoramari rishya rya miliyoni $540.8, bingana na 33.1%.

Ku mwanya wa kabiri haza abakomoka mu Bushinwa bashoye miliyoni $182.4, hagahita hakurikiraho ibihugu bitanu byabereyemo Rwanda Day mu myaka ishize.

U Buhinde bwabereyemo Rwanda Day mu 2013, bwaje ku mwanya wa gatatu n’ishoramari rishya rya $151.0, ryashyizwe mu mishinga 36, bukurikirwa n’u Budage ahabereye Rwanda Day ya 2019, ishoramari ryaturutseyo ryari miliyoni $131.2, yashowe mu mishinga itanu.

Ku mwanya wa Gatanu hari Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahagiye kubera Rwanda Day muri uyu mwaka wa 2024, ho haturutse ishoramari rya miliyoni $120.7, ryashyizwe mu mishinga 28.

Canada iza ku mwanya wa gatandatu mu bihugu byaturutsemo ishoramari rishya, rifite agaciro ka miliyoni $79.7, mu gihe u Bwongereza buza ku mwanya wa karindwi, aho bigaragara ko ishoramari ryahakomotse ringana na miliyoni $75.4, bigaragara ko ryagiye mu mishinga itandatu.

Rwanda Day Imaze kubera mu mijyi irimo Bruxelles, Chicago, Paris, Boston, Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent na Bonn.

source.igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *