Saturday, December 4, 2021

Ethiopia: Abasirikare barimo kubuza impunzi zo muri Tigray kujya muri Sudan

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe...

Ingabo za Ethiopia zagabwe ku mupaka ihuza iki gihugu na Sudan ngo zihagarike impunzi zihunga ziva muri leta ya Tigray zijya muri iki gihugu.

Ni mu gihe hari kuba imirwano hagati y’ingabo za Ethiopia n’iza leta ya Tigray – imwe mu zigize Ethiopia – z’ishyaka riri ku butegetsi muri iyo leta rya Tigray People Liberation Front (TPLF).

Biragoye kubona amakuru y’ibihabera kubera ko uburyo bw’itumanaho bwahagaze, bituma hari ubwoba ku mutekano n’imibereho y’abaturage b’abasivile nk’uko BBC ibitangaza.

Leta ya Ethiopia yavuze ko igiye kugaba igitero simusiga ku murwa mukuru Mekelle wa Tigray.

Ni nyuma y’aho igihe ntarengwa cy’amasaha 72 leta yari yahaye ingabo za Tigray ngo zimanike amaboko zemere ko zatsinzwe cyarangiye ejo ku wa Gatatu, zitabikoze.

Umunyamakuru wa BBC Anne Soy, uri ku gice cya Sudan cyo ku mupaka na Ethiopia, avuga ko umugezi wa Sittet uri i Hamdayit muri leta ya Kassala mu burasirazuba bwa Sudan, ari ahantu h’ingenzi hari kwambukira abahunga imirwano bava muri Tigray.

Akanama ka Sudan gashinzwe kwita ku mpunzi kavuze ko muri rusange karimo kwakirira aho hantu impunzi zigera ku 1,200 buri munsi.

Ku wa Gatatu, umunyamakuru wa BBC yabonye abasirikare babarirwa mu icumi bashinze ibirindiro ku misozi yitegeye uwo mugezi. Impunzi zavuze ko ari abasirikare ba Ethiopia, ndetse ko bamaze igihe babuza abantu kwambukira muri Sudan.

Leta ya Ethiopia ntabwo yasubije ubusabe bwa BBC bwo kugira icyo ibivugaho.

Impunzi nyinshi zimaze igihe zitegereje ko abo mu miryango yazo bazisanga muri Sudan, zihangayikishijwe n’aya makuru mashya.

- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Gicumbi :Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri

  Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka...

Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi

Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara...

abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira...

Paris: Inyangamugayo yikuye mu iburanisha kubera uburwayi

  Taliki 01ukuboza 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,rwakomeje ni ku munsi wa 10 w’urubanza...

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka...
- Kwamamaza -