Iremezo

Félicien Kabuga: Umutangabuhamya yavuze ko ‘défense civile’ yari igamije kwica Abatutsi n’abadashyigikiye ubwicanyi

 Félicien Kabuga: Umutangabuhamya yavuze ko ‘défense civile’ yari igamije kwica Abatutsi n’abadashyigikiye ubwicanyi

Umutangabuhamya François-Xavier Nsanzuwera ushinja Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yasoje ubuhamya bwe, avuga ku bwirinzi bwiswe ‘défense civile’, cyangwa ubwirinzi bw’abaturage, ugenekereje mu Kinyarwanda.

Yabwiye urukiko ko ubwo bwirinzi nta ho bwari buhuriye no kurinda abaturage, ko ahubwo bwari uburyo bw’urubyiruko rushamikiye ku mashyaka bwo kwica Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi.

Nsanzuwera avuga ko kuva mu mwaka wa 1990 kugeza mu 1994 yari umushinjacyaha wa repubulika ushinzwe ifasi ya Kigali n’icyari perefegitura ya Kigali-Ngali.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri i La Haye mu Buholandi, Kabuga noneho yari yitabiriye urubanza rwe, arukurikira ku buryo bw’amajwi n’amashusho ari muri gereza y’uru rukiko.

Mu buhamya bwe bwo ku wa kane w’icyumweru gishize, Nsanzuwera yari yavuze ko ibitangazamakuru nka RTLM – Kabuga ashinjwa kuba yari abereye umwe mu banyamigabane myinshi – byakwizaga urwango rwavuyemo ubwicanyi na jenoside yo mu Rwanda yo mu 1994.

Uyu munsi Nsanzuwera yavuze ko ubwiswe ubwirinzi bw’abaturage (défense civile), bwemejwe ku mugaragaro mu kwezi kwa gatanu mu 1994 na Édouard Karemera wari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu akaba na visi perezida w’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi.

Karemera yahamijwe ibyaha bya jenoside n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha (TPIR/ICTR).

Nsanzuwera yavuze ko mbere y’icyo gihe, intwaro zari zaratanzwe ku bapolisi n’abaturage mu bice by’u Rwanda byegereye umupaka wa Uganda kuva RPF yatera mu 1990.

Ariko ko Minisitiri Karemera yatumye ubu buryo “bwemerwa mu rwego rw’amategeko”.

Umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga yakomeje guhata ibibazo uyu mutangabuhamya w’ubushinjacyaha.

Yamubajije niba azi aho abasirikare ba RPF bari baherereye mu kwezi kwa gatanu mu 1994.

Asubiza ko atazi iby’uko abasirikare bagendaga mu bice bitandukanye, cyane ko mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu k’uwo mwaka avuga ko yari ari muri ‘Hôtel des Mille Collines’ i Kigali.

Gusa yavuze ko azi ko uduce tumwe two mu nkengero za Kigali twari twaramaze gufatwa n’abasirikare ba RPF.

Yatanze urugero rw’agace ka Masaka kari ku ntera ya kilometero zigera kuri 20 uvuye i Kigali.

Umunyamategeko Altit yamubajije niba ubwo bwiswe ubwirinzi bw’abaturage butari bugamije guca intege intambwe abasirikare ba RPF bari barimo gutera.

Asubiza ko nta ho bwari buhuriye no kurinda abasivile, ko ahubwo bwari “uburyo bwo kwemeza ubwicanyi mu rwego rw’amategeko”, ko nta ho bwari buhuriye no kurwana ku gihugu.

Umushinjacyaha yamusabye gusobanura niba mu gihe cya jenoside ijambo Interahamwe ryarakomeje kugira igisobanuro gusa cy’urubyiruko rw’ishyaka MRND.

Asubiza ko nubwo mbere habagaho urugomo n’ubushyamirane hagati y’imitwe y’urubyiruko yari ishamikiye ku mashyaka – nk’Interahamwe za MRND, Impuzamugambi za CDR, Abakombozi ba PSD, Inkuba za MDR – muri jenoside iyo mitwe yose yari yishyize hamwe.

Umushinjacyaha yavuze ko ubuhamya bwa Nsanzuwera busoje icyiciro cy’abatangabuhamya bashinja Kabuga bari i La Haye.

Avuga ko icyiciro gikurikiyeho kizatangira ku itariki ya 8 y’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka, humvwa abatangabuhamya bari i Arusha muri Tanzania, hifashishijwe uburyo bwa videwo.

Umucamanza yavuze ko ari na bwo iburanisha rizasubukurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *