Iremezo

Forzza Bet Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

 Forzza Bet Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Ku wa Kane, tariki ya 26 Gicurasi 2022, abakozi ba Kompanyi ikora ibijyanye no gutega ku mikino [betting], Forzza Bet Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Mu gihe hashize imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni ibaye, ubu u Rwanda n’Isi yose bari mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka.

Muri iyi minsi 100 ibanzirizwa n’iminsi irindwi y’umwihariko, haba hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bigenda bifasha abantu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari muri urwo rwego Forzza Bet Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Mbere yo kwinjira mu nzu y’Amateka y’Urwibutso rwa Kigali rwa Gisozi, abayobozi n’abakozi b’iyi kompanyi beretswe amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko mbere yaho abatutsi batotezwaga n’uburyo bwakoreshejwe n’ingabo za RPF Inkotanyi mu kubohora igihugu.

Mu bindi basobanuriwe kandi harimo no kubereka aho u Rwanda rugeze nyuma ya Jenoside mu rugamba rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge ndetse no guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakoreweAbatutsi. Bashyize kandi indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuyobozi Mukuru wa Forzza Bet Rwanda, Rutayisire Eric, yavuze ko impamvu bahisemo gusura uru rwibutso ari ukugira ngo bunamire inzirakarengane zishwe muri Jenoside no kugira ngo benshi mu rubyiruko bakorana bamenye amateka Igihugu cyanyuzemo kuko byabaye bakiri bato.

Ati ” Impamvu ni nyinshi ariko iya mbere nyamukuru, nk’uko dukunze kibivuga, umuryango mugari wa Forzza natwe tugomba kwifatanya n’abandi Banyarwanda bose, kugira ngo tuze hano twibuke ariko cyane cyane tununamire inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hose, tukabibikorera hano.

Yakomeje agira ati “Impamvu ya kabiri, umurayango mugari wa Forzza harimo urubyiruko rwinshi, navuga ngo 80% ni abavutse nyuma y’iyi Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba rero ari umwanya mwiza kuri twe kugira ngo na bo bagere hano bamenye amateka y’u Rwanda, bamenye ibyabaye kandi baharanire ko bitazongera ukundi.

Agaruka ku byo babonye muri uru rwibutso n’icyo bigiye kubafasha, Rutayisire yavuze ko hari isomo abakozi ba Forzza Bet Rwanda bakuye ku byo babonye n’amaso yabo kandi bizabafasha kumenya uko bubaka igihugu cyabo.

Ati” Iyo umuntu asuye hano, navuga ngo ni ibintu bitoroshye ariko harimo n’amasomo meza, nk’abantu benshi bakorera hamwe icya mbere ni ukugira ngo bige, bagire ubworoherane butuma bakorera hamwe hagati yabo ndetse babe umusemburo w’urundi rubyiruko mu gihugu kugira ngo ejo n’ejo bundi bazarinde igihugu cyabo bahanira ibikorwa bigiteza imbere.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rubitse amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urugendo rwo kwiyubaka n’uburyo abagize uruhare muri Jenoside babashije gukurikiranwa bagahanwa n’inkiko zitandukanye zirimo n’inkiko gacaca zaciye imanza zirenga miliyoni 1,9 mu gihe zamaze zikora.

Kugeza ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bazira uko bavutse isaga ibihumbi 259 mu gihe mu minsi 100 gusa Jenoside yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Depite Manirarora Annoncie wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye ubuyobozi bwa Forzza Bet Rwanda bwagize iki gitekerezo n’ubw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwemeye kubakira.

Ati ” Ni umusanzu ukomeye ku gihugu nk’abikorera, baba bigomwe umwanya w’inyungu bwite bagafata umwanya wo kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside. Kuba ubuyobozi bwa Forzza Bet bwateguye iki gikorwa, abakozi bayo benshi bakaba ari urubyiruko nk’uko umuyobozi wayo yabivuze, ni ubutumwa bukomeye.”

Yakomeje asaba urubyiruko kubaka u Rwanda rwiza rutazasubira mu mateka mabi rwanyuzemo, rugafatira urugero kuri bagenzi babo bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati ” Nkamwe bayobozi b’uyu munsi n’ejo, mukomeze umurage w’Inkotanyi, mukomeze kubaka ubunyarwanda buzira ivangura, gahunda u Rwanda rwiyemeje nk’uko Perezida Kagame yabitubwiye, Abanyarwanda twiyemeje kuba umwe no kureba kure, ibyo birasaba ikinyabupfura, kubishyiraho umutima no kubiharanira.

Forzza bet ni Kompanyi yaje abaturarwanda,

aho bategera imikino yose, ikaba ifite ibikubo biri hejuru kurenza ahandi kandi ikaba inatanga amahirwe yo gutega ku bikorwa cyangwa imikino iri kuba.

By’umwihariko, iyi kompanyi ifite za screens kabuhariwe nyinshi kandi zicyeye (HD) zerekana imipira kandi zikanafasha kureba aho imikino igeze kuri Live byose bikabera muri Salle nini nziza zifite umwuka mwiza kandi zifite n’utumashini twabugenewe two gutegeraho aho haba hari n’amakarita umukiriya yifashisha akora intego ye haba kuri izo mashini, haba kuri mudasobwa ye cyangwa telefoni ye yibereye mu rugo byose bigakorwa mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga.

Uretse kuba ikorera kuri internet, Forzza Bet Rwanda ifite amashami 16 arimo irya Gikondo, Nyabugogo, Nyamirambo, Kimisagara, Gisozi, Batsinda, Kinyinya, Nyabisindu, Zindiro, Kimironko, Giporoso, Kisimenti, Kabuga, Muhanga, Petite Barrière na Mahoko .

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kuva mu bushomeri cyane cyane abakiri urubyiruko , Forzza Bet Rwanda yahaye akazi abakozi 120 ndetse ubuyobozi bwayo buhamya ko bazakomeza kwiyongera bitewe n’uko amashami yabo yiyongera.

Source :Rwanda magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *