Iremezo

France – Rwanda: Raporo y’inzobere yagaragaje ibikorwa by’Ubufaransa mu gihe cya Jenoside

Raporo yahawe Perezida Emmanuel Macron ku bikorwa by’Ubufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994, ivuga ko hari “uruhurirane rw’uruhare ruremereye” rwa leta y’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse kuba yarashyigikiye ivanguramoko.

Mu Bufaransa inzobere zimaze imyaka ibiri zifunguriwe ubushyinguranyandiko bw’ibiro bya perezida, igisirikare, ubutasi n’ububanyi n’amahanga ngo bwige ku biregwa leta y’Ubufaransa mu Rwanda.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko raporo yahawe Macron ku wa Gatanu nimugoroba ivuga kwijandika kwa politki, igisirikare na dipolomasi bya leta y’Ubufaransa.

Ivuga kandi ko habaye “ubuhumyi bw’ibitekerezo bya François Mitterrand n’abajyanama be, bashyize no muri leta yose.”

Ibiro bya perezida w’Ubufaransa bivuga ko nyuma y’iyi raporo Ubufaransa bwizeye “ibishya mu mubano n’u Rwanda “kandi “ubu hazaba ibikorwa byo kugira umubano ukomeye”, nk’uko AFP ibivuga.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko iyi raporo ari “intambwe y’ingenzi” igana ku kumva “uruhare rw’Ubufaransa” muri jenoside.

Rivuga kandi ko iperereza iyi leta nayo yakoresheje kuva mu 2017 ibyarivuyemo bizatangazwa mu byumweru biri imbere, bikazaba “byuzuzanya n’iyi raporo”.

Kuri iyi raporo, Ibuka – France, ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside riherereye mu Bufaransa, ryatangaje kuri Twitter ko “ubushakashatsi ku mateka ari igikorwa gikomeza kitabona umwanzuro wa nyuma mu cyemezo kimwe cya politiki”.

Leta y’u Rwanda ishinja iy’Ubufaransa uruhare mu gutegura, gukora no guhungisha abakoze jenoside, ibirego byakomeje kuba intandaro y’umubano mubi w’ibihugu byombi nyuma ya jenoside.

Mu 2019, Macron yategetse ko hajyaho iyo komisiyo igizwe n’inzobere 15 zikuriwe na Vincent Duclert ngo “zige ku ruhare n’ibikorwa by’Ubufaransa mu Rwanda”. Ni zo zamuhaye raporo ku wa Gatanu.

Iyo raporo y’impapuro 1,200 y’izo nzobere, yanzura ko “ikibazo cy’u Rwanda cyarangiye habaye akaga mu Rwanda, Ubufaransa butsinzwe.”, nk’uko ikinyamakuru Le Monde gisubiramo ibiyirimo.

Iyi raporo ivuga ko mu gihe cya jenoside, Ubufaransa bwatinze kwitandukanya na leta y’inzibacyuho yayikoze”.

Iyi raporo yanzura ko ubushakashatsi bw’izo nzobere bwabonye “uruhurirane rw’uruhare, rukomeye kandi ruboneka cyane” ku ruhande rwa leta y’Ubufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *