Iremezo

Gahakwa Daphrose afunzwe akekwaho ruswa

 Gahakwa Daphrose  afunzwe akekwaho ruswa

Dr Gahakwa Daphrose wabaye Minisitiri w’Uburezi akaza no kugira indi myanya mu nzego za Leta zikomeye, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo ibya ruswa.

Urubuga rwa RIB Handitseho ko , iko Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko Dr Gahakwa Daphrose yatawe muri yombi kubera ibyaha akekwaho.

Dr Gahakwa yanabaye umuyobozi Wungiri mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, aza kwirukanwa na Minisitiri w’Intebe muri 2018.

Dr Gahakwa yahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo RAB giteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi.

Hari isoko ryo kuhira rya Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda bivugwa ko yaba yarahaye umukwe we mu buryo budakurikije amategeko ubwo yari umuyobozi muri RAB.

Muri 2018 nibwo Minisitiri w’Intebe yirukanye Gahakwa n’abandi bakozi batatu muri RAB, ubu Gahakwa Daphrose akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Remera.

Dr Gahakwa Daphrose yigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, aba na Minisitiri w’Uburezi ndetse akaba yaranayoboye Kaminuza y’u Rwanda.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *