Iremezo

Gasabo: Abafite Virus itera SIDA batishoboye bahawe ubufasha

 Gasabo: Abafite Virus itera SIDA batishoboye bahawe ubufasha

Bamwe mu bafite Virus itera SIDA bo mu karere ka Gasabo bavuga ko Covid19 yakomye mu nkokora imishinga bari bafite, bituma barya ayo bari barakusanyije. Ngo barifuza ko imiryango yita ku bafite virus itera SIDA yabaha ubufasha bakongera kwiyubaka bakazamura imibereho yabo.

Umuryango utari uwa leta wita ku mibereho y’abaturage, ubukungu n’iterambere (CSDI) niho wahereye uha aba baturage ubufasha bw’ibanze.

 

 

CSDI ni umwe mu miryango itari iya leta yita ku mibereho y’abaturage, ubukungu n’iterambere byumwihariko kubafite virus itara SIDA, wahaye imiryango igera kuri 250 ubufasha burimo ibyo kurya; ibikoresho by’isuku nibindi.

Abafite uburwayi butandura ndetse n’abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA, ni kimwe mu byiciro bifite ibyago bikomeye byo guhitanwa na corona virus, nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza. Mu rwego rwo kwirinda izi ngaruka zo kwandura Covid19, abagize ibyago byo kwandura Virus itera SIDA bo mu karere ka Gasabo, batubwiye ko bafashe icyemezo cyo kugabanya ibikorwa bibahuza n’abandi.

Bimwe muri ibi bikorwa ngo ni nabyo bakuragamo amaramuko.
Ibi ngo byahise bibatera ubukene bukomeye, kugeza ubwo bafashe umwanzuro wo kurya udufaranga bari barizigamiye mu matsinda bahuriramo.

Aya mafaranga kandi na yo ngo yarabashiranye kuburyo no kubona icyo barya bitoroshye.
umwe yagize ati: “Dore twabaga mu matsinda ariko ubu amafaranga twarayagabanye kuko ubukungu bwari bwifashe nabi, twakoraga ubuyede ariko twarahagaze, ubwo twahise tugabana udufaranga twose two mu matsinda, tugura byo kudutunga, ubu rero turishimye ko banadufashije tugiye kubifata neza dusunike iminsi.”

Nubwo bahawe ibyo kurya, aba bafite virus itera SIDA ngo baranifuza nibura uwabafasha kongera kuzamura amatsinda yabo kuburyo bakongera kwiteza imbere.

CSDI ni umwe mu miryango itari iya leta yita ku mibereho y’abaturage, ubukungu n’iterambere byumwihariko kubafite virus itara SIDA, watubwiye ko iki kibazo nacyo bakimenye.

Kuri ubu ngo bari gushaka uko bafasha aba baturage kongera kwiyubaka mu bukungu nk’uko Rusanganwa Leo Pierre umuyobozi w’uyu muryango yabivuze.
Yagize ati: “Muri ibi bihe bya COVID-19 hari abari bafite imirimo yahagaze, twatekereje rero uburyo aya matsinda yabo yakomeza kubaho, nibwo duhisemo gufasha abatishoboye muri bo tubaha ibiribwa, ibikoresho by’isuku, udupfukamunwa ndetse kuko hari n’abatarashobora gutanga ubwisungane mu kwivuza twabubatangiye.”

Imibare itangwa n’ ishami ry’ Umuryango w’ abibumye ryita ku buzima OMS, ishami rishinzwe kurwanya SIDA, (ONUSIDA) igaragaza ko buri masegonda 15 umuntu umwe yanduye SIDA mu Isi.

OMS inagaragaza ko abarwaye indwara zitandura, ndetse n’abarwaye SIDA n’inzindi byoroshye ko bakwandura COVID 19 ku buryo bworoshye.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *