Iremezo

Gasabo: Abanyeshuri b’abakobwa barimo kugaragaza ingeso batamenyereweho zituma benshi bumirwa

 Gasabo: Abanyeshuri b’abakobwa barimo kugaragaza ingeso batamenyereweho zituma benshi bumirwa

Bamwe mu babyeyi bo mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bakomeje kugwa mu kantu kubera ingeso mbi bari kubonana abana b’abakobwa batoroka ishuri bakajya kunywa urumogi mu bisambu ku manywa y’ihangu bakarusangira n’abahungu, ubundi bakarenzaho kunezeza imibiri yabo.

Ni ingeso mbi zikorerwa mu kibaya giherereye hagati y’Umurenge wa Kinyinya ahazwi nka Gacururo n’ahazwi nko mu Biryogo.

Ababyeyi bahaturiye, babwiye RADIOTV10 ko abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byegereye aka gace, bakunze kuhaza kuhanywera ibiyobyabwenge birimo n’itabi ry’urumogi.

Umwe mu babyeyi ujya anabona aba bana, yagize ati “Njye abo banyeshuri njya mbifatira nkababwira nti ‘ese mwa bana mwe muri mu biki? Mutorotse ikigo murimo muranywa ibiyobyabwenge, ubwo murimo kubaka u Rwanda?’ ushoboye akiruka udashoboye akahaguma.”

Undi mubyeyi yavuze ko muri aba bana haba harimo n’abakobwa, ati “N’aha ku Gasave barimo n’abana b’abakobwa barimo baturuka iriya bakaza kumanywa y’ihangu.”

Aba babyeyi bavuga kandi ko ikibabaje ari uko aba banyeshuri baba barimo ab’ibitsina byombi ku buryo iyo bamaze kunywa ibyo biyobyabwenge barenzaho gusambana.

Undi mubyeyi ati “Barasambana, bararwana, hari n’abo batahana babateruye rwose bakabajyana iwabo.”

Aba baturage bavuga ko aba banyeshuri bananywa inzoga z’inkorano ndetse n’ibindi bizwiho kuyayura ubwonko nka cole ndetse na tuneur, bakaba bafite impungenge ko bazageza aho bagakora n’ibindi bikorwa by’urugomo bishobora kuzahungabanya umutekano wabo.

Basaba ko niba ibigo by’amashuri bigamo byarananiwe guca kuri aba bana izi ngeso mbi, inzego z’umutekano zari zikwiye kugira icyo zikora, zikaba zashyira uburinzi aha hakorerwa izi ngeso mbi.

source radio tv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *