Iremezo

Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

 Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Gatabazi ni muntu ki ? gatabazi jean marie vianney kuri ubu ni ministre w’ubutegetsi bw’igihugu  ni umunyapoliti ubimazemo imyaka myinshi.

mubuzima busanzwe Gatabazi ni umugabo w’imyaka 53 arubatse afite abana 4 wavukiye aho bita mukarange  muntara  y’amajyarugu mucyahoze ari byumba.

Gatabazi amashuri abanza yayigiye   Mulindi Primary School , ayisumbuye ayiga muri  EAV Kabutare.

afite impamyabushobozi zitandukanye  yakuye muri    Kigali Institute of Science and Technology, Mucyahoze cyiwa KIST  ; Mount Kenya University.

Tsinghua University Mubushinwa  ndetse no muri   University Of Rwanda  Wakwibaza  Uti Yamenyekanye Ryari ?

hari muri 1999 mukwezi kwa 10 ubwo yarahiriraga kuba umuyobozi wungirije munama y’igihugu y’urubyiruko  aho yavuye aba umudepite.

GATABAZI yabaye umudepite imyaka cumi n’ibiri  , aho yavuye munteko ishinga amategeko     ajya kuba guverineri w’intara y’amajyarugu umwanya yahawe muri kanama 2017 icyogihe mwijambo yagejeje kubitabiriye umuhango w’ihererekanya bubasha yavuzeko ntarwitwazo azagira rwatuma adakorera abaturage.

Clip

Gusa bitunguranye muri 2020 tariki ya 25 gicusi perezida Wa repubulika yahagaritse GATABAZI kuyobora intara y’amajyaruguru icyo gihe byavuzweko hari nibyo  yagombaga kubazwa n’inzego z’ubutabera ,

Bidaciye kabiri nawe yanditse kurubuga rwe rwa twitter asaba imbabazi.

Icyakora ntibyatinze ubanza yarazihawe kuko  yaje kongera kugirirwa icyizere  ‘umukuru w’igihugu ,maze yongera kuyobora intara y’amajyaruguru anavukamo,

Ubwo yagarukaga  tariki ya 07 zukwa nyakanga hari nyuma hafi yamezi abiri n’igice ,namahirwe atagirwa na benshi , gusa we yahuye nayo

ubwo mu ijoro ryo kuri uyu wambere yagirwaga ministry  w’Ubutegetsi bw’igihugu abinyujije kuri twitter urubuga akunda gukoresha cyane yagize ati

“Ni ukuri mbashimiye mbikuye ku mutima nyakubahwa  Paul Kagame kuba mwongeye kungirira cyizere kigeretse ku kindi munshinga kuyobora  minister y’ubutegetsi bw’igihugu  nongeye kubizeza kutazigera mbatenguha cyangwa  RPF. Nzaharanira impinduramatwara iganisha ku iterambere ryubaka u Rwanda twifuza.”

Abazi Gatabazi Jean Marie Vianney, bavuga ko  ari umukozi utiganda, agakunda no gutanga ubutumwa bwe kuri  Twitter, aho ubu afite abamukurikira ibihumbi 64.2, akabikora kndi nkubizobereye cyane ko anafite  imwe mu mpamyabumenyi  mu itumanaho yakuye mubushinwa ikindi akunda kugaragara mubikorwa bitandukanye byo gusabana n’abaturage bo hasi ;bigafatwa nko kwicisha bugufi bitagirwa na benshi mubafite umwanya nkuwe;

Abamuzi neza iyo yizihiwe acinya ikinimba   urugeo ni mubikorwa byo kwamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu muri 2017  tumwifurije imirimo myiza

 

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *