Iremezo

Gisa cy’Inganzo yavuze ku mukobwa bagiye gukora ubukwe

Gisa James wamamaye mu muziki ku izina rya Gisa cy’Inganzo yatangaje ko yitegura gukora ubukwe n’umukobwa witwa Barindisezerano Jackin wamubaye hafi kuva yafungurwa muri gereza ya Mageragere.

Mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 20 Nzeri 2020, Gisa cy’Inganzo yavuze ko ‘kubera Imana mu gihe cya vuba ibyavuzwe birataha’. Yagaragaje integuza y’ubukwe bwe ‘Invitation’ buzaba ku wa 01 Mutarama 2021. Mu kiganiro na INYARWANDA, Gisa cy’Inganzo yavuze ko agiye gukora ubukwe na Barindisezerano nyuma y’umwaka n’amezi atanu bakundana.

Uyu muhanzi yavuze ko uyu mukobwa yamubaye hafi kuva yafungurwa muri gereza ya Mageragere, kandi ko ari umukobwa ufite ibitekerezo bizima. Ati “Kuva nava hariya, urumva ni we muntu wagiye ansindagiza muri uru rugendo. Ni umukobwa mwiza ufite icyerekezo cyizima. Ni umukobwa ufite ibitekerezo bizima, kandi ni umwana mwiza.”

Gisa cy’Inganzo yasabye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, gusengera ubukwe bwe no kumushyigikira mu rugendo rushya rw’ubuzima agiye gutangirana n’umukobwa wamubereye imfura.

Ku wa 23 Ugushyingo 2019, Gisa cy’Inganzo yaririmbye mu gitaramo cy’umuhanzi Social Mula yamurikiyemo Album ye yise ‘Ma Vie’.Uyu muhanzi yakirijwe amashyi y’urufaya n’akaruru k’ibyishimo na benshi bamugaragariza ko yari akumbuwe.

Gisa ageze ku rubyiniro yahavugiye isengesho ashima Imana yamucunguye ava mu bubata bw’ibiyobyabwenge. Ati “Imana yankuye ahakomeye! Imana yangiriye ubuntu ni iyo gushimwa.”

Gisa cy’Inganzo yashimye Imana kuko yamaze igihe kinini yivuruguta mu biyobyabwenge ndetse kenshi yagiye afatwa agafungwa ariko nyuma akarekurwa.

Kuwa 18 Mata 2019 yafunguwe muri gereza ya Mageragere nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe amaze guhamwa n’icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge.

Nyuma yo gufungurwa Gisa Cy’Inganzo yasubiye mu buzima busanzwe ndetse asubukura imishinga y’indirimbo yari afite anatangira indi mishya. Yasohoye indirimbo zirimo ‘Aracyamukunda’ yakoranye na Mr Kagame, ‘Impamo’. ‘Stay Home’, ‘Tubumwe’ n’izindi

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *