Iremezo

Gisozi: Babangamiwe n’Insoresore zambura abantu

 Gisozi: Babangamiwe n’Insoresore zambura abantu

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gisozi,Akagari ka Musezero,Umudugudu wa Nyakariba, bavuze ko babangamiwe n’itsinda ry’Urubyiruko rw’abasore   ribategera mu nzira , rikabambura amafaranga ,amashakoshi ndetse na telefoni.

Aba baturage bavuze ko mu masaha yo ku mugoroba  ari bwo iryo tsinda ryigaba umuhanda maze rigatega abatambuka mu muhanda uri mu rugabano hagati y’Umudugudu  wa Nyakariba n’uwa Ntora.

Umwe yabwiye UMUSEKE ko umugore we  yigeze gutegerwa mu nzira  akamburwa amafaranga na telefoni.

Yagize ati “Umugore wange kuko hari akantu gato acuruza,umuntu yaramuhamagaye ngo amushyire utuntu.Icyo gihe yari atwite inda y’amezi umunani.Ageze ku kabari kari hafi aho ,amanutse abahungu baturuka inyuma baramuniga,bamwambura telefoni bamukubita hasi.”

Yakomeje agira ati“Hano unyuraho bakakwambura telefoni.Hari n’undi mugore nawe bashatse kwambura, nawe yari atwite, amaze gushikuzwa telefoni yikubita hasi , ahita ajya ku Bitaro bya Kigali,CHUK,abyara umwana utageze.”

Yavuze ko muri ako gace hakazwa umutekano kuko urwo rubyiruko rubazengereje rubakorera urugomo

Undi yagize ati “Hari ibibanza bitubatse mu gace ko mu mudugudu wa Nyakariba, igabanira na Ntora, niho indiri zayo mabandi ziba. “

Uyu muturage yavuze ko hashize iminsi muri ako gace hategewe umumotari , bakamutera icyuma maze akjyanwa kwa muganga ameze nabi.

Yavuze ko muri ako gace nta mugore cyangwa umukobwa wanyura muri iyo nzira kuko ahita agirirwa nabi.

Yakomje agira ati “Nta mugore cyangwa umukobwa ushobora kuhanyura ari wenyine .Turasaba ko bahakaza umutekano wenda  hafashwe nka babiri urwo rugomo rwashira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi,Musasangohe Providence, yavuze ko ayo makuru batari bayazi gusa ko hari uwigeze gutegwa n’amabandi  mu nzira ariko bakaza kuyafata.

Yagize ati “Umuturage iyo yakorewe urugomo aza kuri RIB agatanga ikirego, ariko ikibazo kimaze iminsi ni icy’umuturage wigeze gutegwa n’amabandi ariko ayo mabandi nayo twaje no kuyafata.”

Yavuze ko ku bufatanye n’inzego zibanze , iz’umutekano ndetse  n’irondo ry’umwuga bagiye  gukaza umutekano muri ako gace.

Muri rusange abaturage barasaba ko umutekano wakazwa cyane  kugira ngo urwo rubyiruko rureke kubambura .

source :www.Umuseke.rw

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *