Iremezo

Guhoberana bifite akamaro ku mubiri wa muntu

 Guhoberana bifite akamaro ku mubiri wa  muntu

Guhoberana nubwo hari ababifata nk’ibisanzwe  ariko akenshi duhobera abandi igihe tunezerewe, twishimye, dukumburanye, tubabaye cyangwa se tugerageza kumva ko dutekanye. Guhoberana bituma twumva twishimye.

Mu bantu batandukanye baganiriye n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine bavuze ko iyo bahoberanye n’abantu biyumvamo bumva batuje kandi bakagira ibyishimbo batashobora gusobanura aho bituruka. Gusa ngo si uguhobera ubonetse wese. Aha abenshi bahuriye kubo badahuje igitsina. Ngo niyo baba badakundana ariko babishimiye cyangwa ari incuti zisanzwe bashimishwa no kubahobera.

Umukobwa umwe yagize ati ‘“hari umusore nkunda guhobera nubwo tudakundana ariko iyo muhobeye numva ntuje kandi nduhutse. Ariko guhoberwa nuwo utiyumvamo wumva anaguhanda. Ubu sinakwemerera buri wese ko yambobera”.

Undi nawe yaragize ati “ njye nkunda guhobera abana bato, kwakundi umwana aza agusanga n’urugwiro rwinshi,  numva umutima wanjye ucyeye iyo muhobeye”.

Abasore baganiriye na The Bridge Magazine bavuze ko hari bagenzi babo bumva ko guhoberana ari imico y’abakobwa. Yagize ati “ nyamara sibyo kuko nanjye iyo mpobeye umukobwa nishimiye numva ibinezaneza binyirutse umubiri wose”.

Urubuga Healthline narwo rurabishimangira aho rugaragaza ibyiza byo guhoberana.

Guhoberana  bigabanya  umunaniro (stress)

Aha uru rubuga ruvuga ko mu gihe inshuti cyangwa umuvandimwe arimo guhura n’ibimubabaza cyangwa arimo guca mu buzima bugoye kumuhobera bimugabanyirirza ububabare n’umunaniro.

Guhoberana birinda  indwara

Ubushakatsi bwakorewe ku bangavu n’ingimbwi barenze 400 bwerekanye ko umuntu ukunda guhoberana afite amahirwe menshi yo kutarwara  indwara zimwe na zimwe. Ndetse ngo guhoberana   bishobora   kongerera  umutima  gutera  neza no gutuma umuntu yishima.

Guhoberana  bifasha kugabanya ubwoba

Guhoberwa ngo bifasha cyane abantu batigirira icyizere ndetse n’abakunda kwigunga iyo haribyo  bibutse nk’amateka atari meza.  Ndetse n’ubwoba  buterwa  no kubaho.

Kubera akamaro ko guhoberana hashyizweho n’Umunsi Mpuzamahanga wo guhoberana uba taliki ya 21 Mutarama buri mwaka. Mu cyongereza bawita International Hug Day naho mu gifaransa bakavuga Journée Internationale des Câlins.source :thebridge.rw

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *