Iremezo

Guinea Equatoriale: Abantu bapfuye abandi amagana barakomereka mu guturika gukomeye kw’intambi

 Guinea Equatoriale: Abantu bapfuye abandi amagana barakomereka mu guturika gukomeye kw’intambi

Abantu bagera kuri 15 bapfuye abandi babarirwa muri magana barakomereka mu guturika gukurikiranye kwabereye muri Guinea Equatoriale, nk’uko bivugwa na minisiteri y’ubuzima.

Abagera kuri 500 bakomeretse kubera ibyo bintu byaturikiye hafi y’ikigo cya gisirikare mu mujyi munini w’iki gihugu Bata ku cyumweru.

Uko guturika kwatewe “n’uburangare” buvuye ku kubika nabi intambi muri icyo kigo cya gisirikare, nk’uko byatangajwe na perezida.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho y’imyotsi myinshi n’ibyangiritse nyuma y’uko guturika.

Televiziyo y’igihugu yerekanye abantu bari gushakisha abarokotse mu nzu zasenyutse.

Mu itangazo, Perezida Teodoro Obiang Nguema yavuze ko ibi byaturitse “byangije inzu hafi ya zose n’inyubako muri Bata”, asaba ubufasha bw’amahanga.

Yongeyeho ko ibi bishobora kuba byatewe no gutwika imirima ikikije ikigo cya gisirikare bikozwe n’abahinzi.

Mu makuru yashyizwe kuri Twitter na minisiteri y’ubuzima, yasabye abakorerabushake mu buvuzi kujya gutanga ubufasha mu bitaro bikuru bya Bata. Isaba kandi no gutanga amaraso yo gufasha inkomere.

Ibitaro bimwe muri uyu mujyi byarengewe n’inkomere zahoherejwe, nk’uko bivugwa na TVGE. Yerekanye amashusho y’inkomere zirambaraye mu birongozi by’ibitaro.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uku guturika yerekanye abantu bagize ubwoba banyuranamo bahunga aha hantu.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *