Iremezo

Gukaraba intoki bishobora kuzajya bitugora bitewe n’isabune yahenze

 Gukaraba intoki bishobora kuzajya bitugora bitewe  n’isabune yahenze

Hari abaturage bavuga ko bahangayijishijwe nuko isabune yazamuriwe igiciro, kndi ariyo irimo gukoreshywa cyane muri ino minsi yo kwirinda COVID-19. Ministre y’ubucuruzi n’inganda isobanura ko impamvu Isigaye ihenda byatewe nuko ibyibanze bikorwamo isabune bisigaye bigera Mu Rwanda bitinze

isabune

Kumasoko ,kuri za boutique n’ahandi hacururizwa muri ikigihe isabune yazamuriwe igiciro nkuko ababaturage babimbwiye radio &TV10 baribaza impamvu yazamutse kndi ariyo yakabaye ibafasha mukwirinda icyorezo cya COVID 19  bavuga ko isabune yaguraga Ijana hiyongeyeho igiceri cyiri hagati ya 20 na 50naho iyaguraga 500 iragura 600 frw ibi babiheraho basabako  isabune yagabanyirizwa igiciro
Bagize bati”yewe isabune yarahenze ubu iyo naguraga 100ndimo kuyigura120 naho iyaguraga 500ndimo kuyigura 600 kndi baradukangurira kuyikoresha Kenshi
Undi “ati nonese muratubwira ngo dukoreshe isabune kenshi gashoboka twirinde corona,mukagaruka muti isabune izamurirwe igiciro ,mutuvuganire bamanure igiciro rwose .ubuse murabona umuco wo gukaraba tutaza kuwuvaho ?? Twashatse kumenya icyaba cyarateye isabune guhenda Maze tujya Muruganda rukora ibikoresho by’isuku birimo n’isabune Sulfo Rwanda tubabanza impamvu isabune yaba yarazamuriwe igiciro maze batubwirako byatewe nuko ibikoresho by’ibanze bikorwamo isabune bisigaye bitindakugera mu Rwanda kubera COVID 19 hakiyongeraho no kuba idolari ryarazamutse ku isoko mpuzamahanga birasobanurwa na Thierry Baruwani ushinzwe iyamamazabikorwa Muri Sulfo Rwanda
yagize ati<isabune ntitwavuga ko itahenze ,ariko byatewe nuko idorari ryazamutse ku isoko mpuzamahanga bihita bitera no guhenda kw’ ibikorwamo isabune  (matiere premier),nk’ikarito y tembo ijyamo isabune cumi n’ebyiri irimo kurangura amafaranga  yarasanzwe hiyongereyeho ijana na makumyabiri gusa ,ariko abbacuruzi ugasanga bahise barenzaho ijana kuri  burisabune ,bagahenda abaturage kuberako wenda icyenewe cyane ku isoko ,haniyongeraho ko isabune zavaga hanze zitacyiza. KuberaCOVID -19 Ubu rero guhaza isoko ryose biragoye. >

Thierry Baruwani ushinzwe iyamamazabikorwa Muri Sulfo Rwanda

Ese Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yaba ifite igisubizo kuri iki kibazo Solaya Hakuziyaremye uyiyobora avuga ko nabo babizi ko isabune yazamuriwe ibiciro bitewe ningaruka za COVID 19 ariko ngo barimo gukorana n’abanyenda ngo bashake igisubizo cyirambye.ATI isabune igiciro cyayo cyarazamutse ,kuberako imodoka zazanaga matiere preimer zisigayezitinda munzira ,abashofei bapimwa ,gusa twagiye inama nabashoramari batugaragariza ibikenewe kuburyo twashyiramo ubufasha ,hari kandi no kureshya abandi bashoramari kuko ubu inganda zihhari ntizihaza isoko ry’urwanda>
Kuva icyorezo cya COVID 19 cyaba abantu basabwe gukoresha isabune bakaraba kuburyo uburyo isabune yakoreshwagamo bwazamutse ibi wabihera kukuba nka Sulfo Rwanda ivuga ko mumezi atandatu yambere ya Corona virus baracuruje amakarito arenga ibihumbi 54by’isabune ya Tembo wagereranya na Nyuma Ya Corona Virus ubu mumezi 6hacurujwe amakarito 78 y’isabune ya Tembo ikindi Kuvugwa ko cyatumye isabune izamurirwa igiciro nukuba inganda zikora isabune mu Rwanda zonyine zidashobora guhaza isoko ryarwo ,abantu bakaba bakomeje guhanga amaso leta n’abashoramari niba biteguye gushyiraho inganda zahaza isoko maze buriwese akagura isabune kugiciro kitamuhenze .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *